Ni yo rukataza ijya mu bavumbu,
Rutayabumbira kuyagarura,
Rutaguranura mu ntoki,
Ruteturura kugira isumbe,
Rurema inkera y' ijoro ryose,
Rutara iminwe nyir' inka yaje,
Rubuza kwifata impungenge
Imfura ziteraniye ikambere;
Rubabaza rubanza iy' inturire,
Rubangura inti zo mu bitembo,
Rushyira ikintu mu kindi !
Rwamurenzi nzi ko agira ihinyu,
Azabishima yashyingiye !
Igituma byose bibyara inzoga,
Ni ibisabo bihorana isuku !
N' uwakwaduka ari rucunzi
Ntiyarinda guturukira
Umuntu utunze Incumarusika !
Sem comentários:
Enviar um comentário