Ruti basingiza kudatinya
Intwari ziheta iminega y' indekwe
Rwa ndirima ya Rukemampunzi
Ingeri ibanza ku mpuruza
Ibanguye rukikampiri
Icumu ryesa impingane;
Yarikuye mu y' i Mpushi
Barikebye impundaza
Rigahorana impambara.
Reka mpabuka iritoneshe:
Iyo irikuye mu gitugu
Ntiritera hasi
Ihora iryuhira umutuku
Inka itemba ku rubango
Ni irya Rubuzakuniha
Rigakatirana imberera
Ikarikunda mu mbaraga
Rijya kwanika imirambo;
Ryabimbuye isahaha
Zigisobanura indekwe;
Yarimenyereje amaraso
Ntirimenya gusiba inzigo;
Ikaritwara izira ubwoba :
Yaritunguje abarasi
Baririmbye inkuku isumba
Icyo gisigara bagiheramo
Urugo rwabo irarusakiza;
Usohotse kumena urukubo
Akaba Ndekezi barabonana :
Icumu ry' indemarugamba
Iryuhira rihaze indekwe
Rimuheramo n' umuhunda :
Arariheka mu mugongo.
Abura uwamuhumuriza,
Abura uhamagara i Kabare;
Mwene Karuranga
Abona ababo b' i Gacuba
Ati "muramenye gucabuka
Mudashirira ku macumu
Ngiye guca iy' Irango
Njye kubaza Munyuzangabo
Abaragiye inkuku iyo bajya !
Inkuba nsize mu z' i Murambi
Ntimenya gusongerwa
Ni iy' Imesarubango :
Ubwo izisumbya inkubiri
Nirengagije inkoni
Ngo ejo Nkubito itampotora;
None uw' Impayamaguru
Ambwiye uwo ifashe mpiri
Mu mpinga ya Ntunga
Ntinya guca iy' i Ndera
Ngo Ingeri y' Indengamimaro
Itangarika mu nduru !"
Ntizi kwica indagano
Iberwa no gucura inkumbi
Inkuba zose ikazitegeka;
Ntimenya gusiga inkomeri
Ibana ishya ku nkiko
Na yo yitwa Inkebabugingo.
Sem comentários:
Enviar um comentário