Kimenyi
Uyu muvugo sinzi uko uvugika
Maze iminsi nywushakira umuvuno
Ngo uvumere untamvunnnye
Wivuge uvuruganya
Inganzo iranga yiraza i Nyanza
Ndahendahenda ndahembera
Amagambo ambera imbarwa
Arangambanira mba imbohe
Nayavumba akivumbura
Abasaza n'abasizi
Mwe nsiga nkanasingiza
Ndabasaba ngo musiganure
Ibyo nsobanura bikaba insobe
Nindeka ubuzima nkazimira
Nkagaruka ndi umuzimu
Nibaza niba iyi si nzayizimya
Cyangwa niba nzayiramya
Ibibazo mfite ni amahurizo
Nahuguza bikaba amahuri
Kutimenya byabaye ikimenyane
None dore nihaye amenyo
Sinzatinda kubimenyera
Data umbyara iyo atanyita iryo nitwa
Nkitwa Semutwa cyangwa Serutwe
Mba nemewe ko ndi jyewe
Cyangwa se ntekereza uko nteye?
Iyo umusaza asasirwa n'undi
Mama wanyonkeje agashaka ahandi
Aba yarampebye ntampeke
Simvugwe simvuke?
Iyo mvuka ndi umuhutu
Mba narabaye Parmehutu
Ngahutaza abatutsi nkabagira igitutsi
u Rwanda nkarwandarika
Igihugu nkakibahuguza?
Iyo ngororerwa singorwe
Nkarongorera mu rugero
Mba mfite Gitego na Ndahiro
Izo ngabire nagabanye?
Iyo mvuka ndi umugore
Ko mbakunda bankundiye
Mba se ntamirije urugore
Cyangwa ndi igishegabo mba mu bagabo
Ndi icyomanzi narabuze imanzi?
Iyo ntaba uw'iyi ngoma
Ingoma ikanyigomba
Nari kwambara ngatera abagome
Kandi ntinya gutera uruguma?
Ubu nshize ubute ngategeka
Natetereza amategeko
Ngatoteza abatekereza
Ngatonesha abazi kumasha
Ngategekesha igitugu n'igituza?
Muri iri juru ry'ijuri
Ririmo abijuse n'abajujubijwe
Ko hari amaganya angana amagana
Aho imana ntiyafashe impamba
Yo irema bamwe ikabatera ibiremo?
Kuko umusizi ari umusazi
Ngiye guca umuvuno
Uyu muvugo utavukamo umuvumo
Umuvu ukanta mu muvumba
Kandi umuti abavuzi batarawuvumbura.
Sem comentários:
Enviar um comentário