Kimenyi
Reka mvuge amezi y'ikinyarwanda
Ari yo : Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza, Mutarama, Gashyantare, Werurwe, Mata,
Gicurasi, Kamena, Nyakanga na Kanama
Amateka adutekerereza ko
Umwami w'i Gisaka ari we Kimenyi Musaya
Umuzirankende w'ingeso n'inseko nziza
Iyo mfura tugira icyo dupfana
Ari we wayahishuriye umwami w'u Rwanda Ruganzu Bwimba
Uwo mukamwe nawe turi bamwe
Dore ko uwanyonkeje akampeka nawe ari umwenebwimba
Mpereye kuri Nzeri
Ni yo yayaboneye izuba
Ni yo nkuru ikagira abuzukuru
Nta kundi kwezi kwayiboneye inzora
Ukwakira kwakira Ugushyingo
Ni ko kuyigwa mu ntege
Aya mezi uko ari atatu
Yabaye intare ahabwa intebe
Ni ho haza umuhindo amajuru agahinduka
Igitondo kigahinduka umuhondo
Imvura ikongeza imirindi
Amahindu akigira impindu
Imirundi y'inkuba igakubitana inkubito
Wabona imirabyo ukarabirana
Ukuboza kukaza
Abatayihishiye bakabibazwa
Abakungu ku myaka mbere y'umuhindo ni ho bakungira.
Icyo gihe iyo kirangiye
Mutarama ikataza iteye intambwe
Intabire zikabibwamo amasaka
Abashonji bagashoka umushogoro n'imiteja
Ibishyimbo by'ikungira ryo mu Kwakira biba byeze
Izuba riracana inyota ikabica
Kuko urugaryi ruba rwisutse
Hakaba ari ho havuye wa mugani ngo
® Akadahera ni urwimo n'urugaryi ¯
Igihe ibirenge bishya Gashyantare ikaba irashyitse
Weurrwe ikaba iraje
Ikaba ari yo ihingwamo injagasha
Mata ntitinda kuboneka
Inka zirarisha abana bagashisha
Amashashi akishima
Hadashize akanya Gicurasi ikagira iti ba Abantu bagacunaguzwa n'ibicurane
Abagendesha ibirenge bisa
Urume rukabatera ibiremo by'ibimeme
Inzara z'amano rukazona zikononokera
Ariko abana bakinopfora inopfu, ibigori n'imisigati
Kamena kamena imbwa agahanga
Ni yo izana imbeho y'impeshyi
Abantu bakava imyuna ibyatsi bikuma
Abungeri bakabura ibyo bakora bagakoronga
Bitamaze kabiri icyuka kibiza icyuya
Kigaturuka mu cyoko kigendana icyusa
Ikintu cyitwa icyatsi kikahagorerwa
Ibiryo na byo bikabura icyanga
Icyo cyokere kigakomeza no muri Nyakanga
Ibintu n'abantu bakikanga bagakangarana
Icyiza cy'ukwo kwezi
Ni uko abantu baba bavumba ntawe urwaye ifumba
Abana barunda ibinonko botsa runonko
Abandi bakura inanka
Inka zikarisha ibisigati
Ibisambu bigakwira imboga : imbwija,n' imbogeri
Amatongo yuzuye dodo n'inyabutongo
Umuhererezi wayo mezi
Ugizwe n'ibice bibiri
Ari byo Tumba Nyakime na Tumba Kanama
Icyo gisare cy'umusore
Kanama kanamiye Nzeri
Iyo irakaye irakara ikarusha amakara.
Ni ho havuye wa mugani ngo
Ahari ikiziba uhatega Kanama na Nyakanga.
Sem comentários:
Enviar um comentário