sábado, 16 de fevereiro de 2008

CI-GIT

Ikiriba nibagishyingura
Bakanshyira igitaka hejuru
Sinongere kubona ijuru
Nkinjira mw,ijoro ridacya
Ngahuma ngaheza guhumeka
Abahemu bazihutira guhurura
Bahogore bananarirwe guhora.

Amarira y'ingona azisuka
Nk'isumo bafukuje isuka
Bazantangaho urugero ku rubyiruko
Nari incibwa mu bo twabyirukanye
Nimundeke nigendere
Mbona n'abagome bo kuri iyi ngoma
Mubakuza barakoze ibibi.

Amagambo ahishe ubugambanyi
Kuri uwo murambo urambitse mu mva
Bazantaka bantanage
Bamvugireho imivugo
Nitwe intwari ntarigeze ntwara
Amatwara yabo ntayitwaza
Aho nacaga barahacishaga umuriro.

Mu kigero cy'umugabo
Bazabura umugaba tungana
Impeta ntahawe nibarutse ubuheta
Itamara intimba manukanye mu gihimba
Bazayinyambika mu magambo
Banyogeze banyite Rwogera
Mu buzima baranyitaga ikizima.

Nari ishyano nshyirwa ishyanga
Inyuma y'ishyamba ntibantashya
Ishyaka ndwana ryitirirwa ishyari
Iryo mvuze bakarivuguruza
Barantoteza babitoza intore
Izina nitwa riba ikizira
Abarihungukije bagahunga.

Ducumbitse tuzataha
Na Ruganzu yaraganje ntiyarugumanye
Yafashe inzira arazimira
Niba mbababaje mumbabarire
Mwanderera ntimwandirira
Ishimwe nabuze ndi muzima ntari umuzimu
Ryanyongerera umuruho mu buruhukiro.

Sem comentários:

Enviar um comentário