Innocent Iyakaremye
Ufite umukunzi ukunda atavangura
Wabyirukanye umuco w'intwali
Ntiyatetereza iyamutanaze yitonze
Abyiruka asa n'abamubyaye
Reka dushimire iyo yamuhanze
Yibutse urwa Gasabo
Irutura iyi ntwali irukunda
Irwifuliza ibyiza n'abarutuye
Ngwino ntwali byahamye
Uralilimbwa ugatakwa
Urogezwa ukarusha uli ku kibuga
Aliko byose ukabicisha bugufi
Ntwali igira urugwiro
Reka nkurate urabikwiye
Uzahora unyibutsa inkomoko
Nange amahanga n’imico yayo
Wibukije abaruvuka bose
Ubabwira ko umuco uruta byose
Byaba ibyo bifuza
Kabone n'ibyo mu nzozi nziza
Iby'isi yaba n'ibya mirenge
Ntibihabwa ngo byishimirwe
Waba ubifite cyangwa utabifite
Harengana Rugira igena
Umuco watoje urungano rwawe
Abasheshe akanguhe bakawuha impundu
Urucanda n'urucanzongera rukawutozwa
Urukundo n'imbabazi n'intwaro ituranga
Hirwa Rwanda rwiza
Wibarutse iyi intwali ifite ubumuntu
Indatwa iratwa itabishaka
Iberewe kandi ibigomba
Abatabarutse imburagihe
Bagatahana intimba ibashengura
Nibashire impumu
Basize intwali itagambana
Shimwa mfura idatetereza imfubyi
Abadusize tukibakeneye kandi tutazibagirwa
Izo nzirakarenga niziruhukane ituze
Kuko nibura zasize umuhoza
Intimba bajyanye batunguwe
N'itubere isangano ry'urukundo
Rukwire mubo basize kandi batanga
Ntibazibagirwe integano yabo
Abakuru n'abato twese
Nidushyire hamwe twese
Nidukulikire urugero rwiza
Umwihaliko wa kanyarwanda
Kimenyi nzakurata ntijana bishyire kera
Uli intwali idahigwa ntawe ubijya impaka
Uli ikibumbiro cy'umuco n'urukundo
Abakubyaye n'ibahabwe impundu aho bali hose
Amahoro wagabaniye I Mahoro
Ukayatoza ikiremwa-muntu aho uli hose
Ni atubere urugero rwiza
Ruzatwambutsa inyanja yanze kurengwa
Innocent Iyakaremye
Gashyantare, 2001
Sem comentários:
Enviar um comentário