sábado, 16 de fevereiro de 2008

Baryohewe ubudasigaza

Baryohewe ubudasigaza
Abahungu bo ku Musanganyamvura wa Buhimba,
Barusha abantu guhemuka !
Mu ijoro rishyira inkoko
Bikanzemo ikimena cy' abaguye impishyi,

Rubanda irahurura !
Bihutu ati "nimuhumure turi twese,
Nta we utambaye urushundura,
Twabyize kare bizadutunga!"
Ati "Marara we ntiyavurwaga,

We wavuzaga izuru nk' imvubu,
Akabirukana abasongozi,
Hagasigara uwahishije inturire n' indera :
Izo akaziryama hagati ?"
Sebihubi ati " igituma Rugira anyita Rugenzabondo,

Yasanze ndya agakono k' ibishyimbo,
Niyubikije ibihaza ku rutaro !
Ngira abahungu b' indura,
Mu irya bakaba indubizi !
Basanga ntaramara agakoni k' ibishyimbo,

Bankura mu Banyarwanda!"
Bushaku bamucanye ku ka Nkima bamutambitse
Bamugeza i Gafumba
Umugore we Karira abyumvise
Ati " icyarnungoborera irya none

Namuhaye imbehe imwe y' ibishyimbo
Akarya agahozagara akarorera gusomera !
Ndakanga Mirimo abaye ikirushya !"
Rwampembwe ati " urubanza inda yaciye
Na none ni rwo rw' uru,

Ntirugicibwa kabiri,
Nsomya umusa umwe nywuhagire,
Njye kunywa Umuhozi n' inkuku zawo !
Nasamura umushumba naryitumye,
Muzankure mu bantu !"

Bicundamabano ati "urwagwa n' inyamunyo,
Ibyo mwumva bahungu, bindyohera byombi !
Nabonye biva i Shyanda,
Binkumbuza ingaga !
Iyo bashyingura iyanjye mba mpazi,

Mu mirambi ya Kazi,
Aho narundutse ku busetura !"
Nyirimigano, ati "ikimasa icyo ga Rutebuka
Gisa n' ibindi nabonye
Biva iheru iyo ku Mukingo

Haba indyo nziza !"
Rwigenza, ati "jyeweho mu baryi,
Mba nanga Munana, narusha inzovu !"
Bamenya, ati "Nkora mu ntoki Rwigenza !
Sinteganya irobe ; ndaryirahira,

Nkaryanzura vuba !"
Rudakemwa yanyoye inka umuhondo,
Atuma ku mushumba ati "uritashye n' iyo nka !
Ubwo yaryoheje umuhondo,
Nigera mu busuga nzayikunyaga,

Nzi ko izaba iryoheje inyama !"
Rwanganirangoma, ati "bahungu iriya ncura,
Iraryoha isa n' ibishyimbo :
Igira ibinyita byiza !"
Kigeli na we bahize yegamanye inturire

Kurya ari Umwami wahawe intavurungwa,
Ati "umunayu uyu ndawukunda bahungu ,
Mwese uko muri aha muwumparire :
Mbatoye ibiseke !

Sem comentários:

Enviar um comentário