Ndi Ruzagayura
Ndi Ruzirwa ndusha inzigo inzika,
Ku gitero cya data Rumanura
Uwayisobye ubu ntiyasambye.
Ndi Rusarikishabigembe.
Ndi Umuvunyi w' induru :
Aho umutasi Zuba antumiyeho,
Nasakaye mu Rwanda
Mbateza ingabo zanjye Kabuzabarya,
Imigozi n'ibirayi ndabifunga.
Iry'urnufuka naritikuye umusore mu ibondo,
Asahura agana iyo bisigaye,
Muserukira mu gihanda cy' inzira.
Urwo rugamba ntirwacubangana,
Inshuke nzazifuba
Ndi Rubuzimfurakwihangana,
Ndi Ruhinyuza abanyigimba.
Abankangaga arnasaka,
Basuhuka ubudasiga n'uwa kirazira.
Rumarakizizi mbazinga uruti mu nzira,
Ntibasiga n' uwo kubabika
Inyamibwa y'abahemuka,
Nsubiza inkumi ku buhinja,
Mbuza abasore gushaka,
Ntegeka abagore gukambakamba.
Inkaka y'amarere,
Abahunze icyo gihugu mbahindura ingegera,
Ab' ingenzi muri bo ntibasiba guhemuka.
Rugamba rudahangarwa nahinduye abantu ikirayi,
Mba ikirangirire muri icyo gihugu,
Mbazingisha umunya umubiri wose.
Ntibaba bakirangwaho uburanga baba imirangara,
Ndi imanzi izira izima.
Niciye mu Marangara
Amarira y'ababyeyi aruta inyanja,
Niciye ku iteme rya Mukungwa,
Inkungu zibura gitura.
Niciye ku kiraro cya Nyabarongo,
Uwo murongo ndawuhumba,
Icyo gihugu ndagihungabanya.
Ntihaba hari ugihinguka.
Mpinguka mu Ndunga induru bayigira ndende.
Umva uko batarya
Inda bayisumbya urugero
Sinareka bagera ibwami;
Ubwana ndabubacuza,
Ibicece mbicamo icyuho mbicira kubatsemba.
Icumu ntwara ni Ruhuhurabahunga,
Ni Ruhambabasigaye
Narisakaranye i Bungwe ribabuza ubuntu,
Ribakura ku cy'ejo ribatera icyangiro,
Icyaga sinagerura.
Nariteye umututsi w'amatama mu mataha y'inka atahutse ava mu isoko
Asanze igiciro cy' inka nagihinduye inkondwe
Inkaka azanika hejuru y'inzira;
Abari bamuzi bati;
"Iyi nzara ni inzirwa,
N' aho inka ziba isigaye ihashinga ibirindiro?"
Bamwe ngo indwara si inzara,
Imfura ntizipfa nk' ibitsimbanyi.
Na we ati "Sinazira inzara ninikije ijana".
Iryo joro ndataha
Rutunzi ati "Sinterwa!"
Ayita ku kiziriko,
Azigurutse ihaho ayiha ubuhiri ati
"Mutamu irarikesha".
Inkera ndamwokera.
Bayaha umutozo ntiyamuregama mu nda,
Indarama ziragatora.
Umugore ati "zinduka ushorere Bihogo".
Ibihu biba bimaze kwitera
Ateruye intege biranga.
Umugore ayiha inkoni
Inkori bazimuha mu nkoko,
Agarutse asanga umugabo inkokora arazesa.
Ati "Nguwo uwa Rusindisha nk' inturire"
Ingabo z 'impunzi zisuhukira mu Buhanga,
Izisigaye ubuhiri buranembera
Sinasiga urugo ntishemo umuntu.
N' uwagize ngo arabarasira ni Ruvakwaya;
Nabwo nabavanye ku izima
Ntibavaga mu nzira batahaririye.
Ndi Rurimbura imbaga
Ndi Rutera icyangiro
Ndi Rutisungwa
Ndi Rusuzuguza abisakaye imishanana
Ndi Ruhindura bose imishana
Ndi umushakamba utagwabiza icumu
Ndi Rudakangwa abavuzi
Ndi Ruvana ku izima
Ndi Ruzimya aho nsanze
Ndi Rusukumisha abadashaje
Ndi Rushengurambavu
Ndi Rushwarangingo.
Ndi Rushwanyuza abareba.
Ndi Rusindisha abatanyoye
Ndi Rugwiza amatongo
Ndi Rutobamugabo
Ndi Rutajya umugambi.
Mbese bagabo nahungabanyije,
Ndahiga ibinyoma !
Sinzi ko hari uzabono icyomoro cy' inkomere zanjye
Ndi Rukubigihugu
Sinabara ibihumbi nishe
Ndi Rucurinkumbi
Natabarutse nitonga umuhoro
N' icyo gihugu sinzi niba kizasubirana.
Ndi Rubabaza abaseka
Abasenya nkabasanga.
Ndi Rusenyura ingogo.
Sem comentários:
Enviar um comentário