sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

YA NYAMBO YAMPETSE-Anastase Shyaka

Shira ishavu n'agahinda
Nyambo ihatse ibigarama
Ubuhanga bw'i Rwanda
Twarazwe na Gihanga
Byabaye igihango
Ni ukubaho nk'impanga.

Umutima mu gitereko
Amatage aracutse
Amata aratubutse
Amatama naterebere
N'amatako atengerane.
Umutuzo uratashye
N'umutozo urataha
Ngo iryo tungo Gihanga
Yarugabiye aruhanga
Rirubere umutako
Rimutungire abana.

Shira irungu uhumure
Uhumeke ushire ishavu
Umpe nanjye Nshongore
Nze nkurate nkumburwa
Nkuririmbe nerure
Ncinye hasi nongere
Mvuze inanga n'umuduri
Ngucurange nsingize
Ubumanzi bw'Imfura
N'urugwiro wuzuye,
Rirarenga ntishisha
Nkigucuriraho imivugo
Ishushanya ibyemezo
N'ibyiza nkurikiza
By'Umubyeyi nsingiza;
Nirishaka rya joro
Naryo rize ryuzure
Mu bisiza by'Umutara
Abasaza bemeza
Ko bisumba indi misozi,
Ndarikesha ni impamo
Nkigusanza ho ibisigo.
Ngo nzimanire abahisi
N'abagenzi b'agatsiko
Umurava w'igitego
N'ubukaka bukomeye
Bisagamba ku mutima
W'uwampekanye ubutoni
Bigasesa nkabivuga
Nkaririmba mpamiriza
Mbyina cyane nahanika
Nkuza kandi nzirikana
Iryo banze ry'urugori
N'urugero rugira ingeri
By'Umubyeyi nsingiza.

Nibahute baze ubu
Amasimbi nkikiye
N'uwangabiye ayo masaro
Baririmbe wumirwe,
Urucanda rwambare
Abahungu b'imfura
N'ubukombe nkumbuye
Izo nyange z'inyana
N'amagaju mungana
Abakambwe bikore
N'abakuzi bizane
Badusange bungemo
Tuhatarame ryijime
Niricuka wicuye
Ducurure twongere
Tuguhate ibyivugo
Bikubere ibyemezo
By'ubumanzi n'ubupfura
Bugutemba ku mutima.
Mvuge cyane nseduke
Nikunde nce umuvuno
Nako ntere ya mbyino
Nti:mu byiza twambaye
N'ibitatseho amabara
Y'uburanga bweruye
Budasanzwe bwera ino
Mu mataba y'ibitego
N'ibisiza by'iyi si
Nta cyagwa mu ntege
Iyi Nyambo yangennye
Nkayibera n'ikinege
Kuko byose ingunga imwe
Biyitakara iyo kure.

Nayisanze ari iriza
Intetesha by'umutoni
N'urukundo nk'icumi
Impetesha rya cebe.
Naricutse nicara
Nteze amaso uwicaye
Ku ruhimbi nimutse
Mfite icyusa nijuse.
Yarapfukamye ndibuka
Ka kana kararira
Zirahinda impundu nsa.
Maze ubwo uko dutaguza
Bakatwita inyabutatu
Ngo dukunde twigane
Kuba indatwa turute umwe
Tube benshi twuzure
Mu kirambi twishyuze
Iyo nshyushyu twijute.

Iraguha yo ntimugura
Iyo ikwatse ntibaza..!
Ibikoba bikikubye
Yigunze yegamye
Yarakubise ya nkuba
Imunyereza nk'umurabyo
Imutura mu Nkole
Nshungerezi aca umugera
Nyakivara arimuka
Mu mashyamba ariruka
Arakoboka aremera
Ibikomere aromora.
Nakorora akambara
Nahuruza akaza ubwo
Kimwe cya ruturuturu
Mu Rutungu akizana
Umuyanja akambuka
Na Kazaza akampoza
Ryajigija ryijimye
Ubwo Imanzi akabaduka
N'agahinda ahagatiye
Rigatana yambutse.

Umuhindo uhingutse
Mu mahanga byakaze
Imizinga yivuza
Yakirana yubika,
Ibikoko bya kure
Bibahiga nta mpuhwe
Bibahingamo ubudehe
Ngo bashirire ku icumu.

Arahoroba haza we
Abahororo abahitamo
Za Nshenyi bisutse
Ku rutindo baraseka
Nyamiyonga bahageze
Na Matima barateta
Baruhuka bishuka
Ngo ubwo iwabo bahageze
He n'urwabahigaga!

Atarafata akuka
Nyarupfubire ngo aragapfa
Bamutura Kibondo
Aharara rubunda
Banamwita Yuganda
Bamuhinda ngo agende
Yarahubutse yo ahunga
Bamuhiga Nyarwanda!

Ndarushinga mburana
Arahuta arangota
Ndanashega mwiyama
Aba ibamba arambuza
Ati:iyo mu igi ntibika
Garukira aho nyabuna!
Numa mu nda ubikeyo
Udasamirwa hejuru
Nahuhuka noneho
Bakunyonze wanzize.
Numara kubyimba ibya
Wabafata ukabaheza
Wababoha nk'iminyaga
Ubakubita n'imitego
Ukabatura nk'imitiba,
Kuko uri indatsimburwa
Nzakureka ukayane.

Ntushavure shinyiriza
Ta igihunga uhumure,
Nazirose nicuye
Nibyo kandi si inzozi
Iyi ntimba izashira
Turutahe nta shiti
Turirimba urwa Yuhi
Mu rukundo tubahiga
Nze ngusange umpobere
Nguhe ibere usirimuke.

Kura kandi wimenye
Ujye kwiga ubyiteho
Ubitore utabihusha
Bagucire ho umugani,
Nuvuga unatontome
Bagutinye nk'intare
Kuko uzaba uri intiti
Idatinya kwatura
Ngo abatindi b'inaha
Badatinda ku ntebe.

Reka noye kubivuga
Ntavugishwa ntivuze
Amazinda akanzamo
Nkazubara nkegama
Ntamugabiye icyuzuzo
Kimubera icyemezo
Cy'urukundo n'ikuzo
Mubuganiza muhoza
Ngo uruhimbi nuzuze
Azimane ikivuguto.

Uzasubire ugaruke ejo
Mukubwire nongere
Nguhe ingingo ngire ijana
Maze ugende ubyemeza
Mu mirambi avukamo
Y'amataba y'Umutara
N'ibisiza by'Urukaryi
Ho mu Rwanda rw'imfura
Ubabwire ubwo buhamya
Ubaterere iyo mbyino
Ko Umubyeyi nsingiza
Adasumbwa kirazira.

Anastase Shyaka

Sem comentários:

Enviar um comentário