Anastase Shyaka
Iyi nkuru nziza inzaniye ituze
Nari naraye imitima ibunga
Nyibaza niba waruhutse.
Ndahumetse gira urugwiro
Ubwo watugabiye Murorunkwere
Nkuye ubwatsi dore ibihembo.
Umuhate akabere
Ahorane akabiri keza
Azakure asa n'iwabo
Tumwite Musaninyange
Agasingizo ka Se
Azabe Mutumwinyambo.
Abapfasoni nkawe
N'amagaju y'abari
B'ababenga-mucafu
Bagusange ku kiriri
Bagusingize cyane
Bagasimbize akana
Impundu zibe impakanizi.
Urucanda rucutse
Narwo ruze ruceza
Rusuhuze Impeture
Iduhaye iyo Simbi
Ije isanga Bebesi
Na Giyane ubasumba.
Amakombe n'Ingamba
Bo mu Rwanda rw'Abaganwa
Nabo baze ari benshi
Babature urugwiro
Babataramire cyane;
Nibacuramo agacuho
Ndagacutsa gacike
Nigashaka gushibuka
Ndagashora amakuza
Y'amabango uruhuri
Rusagamba mo injyana
N'ubukombe bw'ingingo
Zivumera mo impundu
Z'Umubyeyi uruhutse.
Ramutsa akana kawe
Uti: aragutashya cyane.
N'ubwo asa n'uwatinze
Gutaha urwa Gasabo
Ngo asimbuke na Rusizi
Uruzizi rusange
Izimano ry'iwanyu
Arishotse acurura,
Nutegereza cyane
Icyiru azagitanga.
Ndagutahije nawe
Ndayiteye "niwonkwe".
Iyo ntunga amagurutsi
Mba ngutashye ho Mbyeyi
Nkagusanga mu bawe
Nkabashimira mwembi
Nkabashyira ibihembo
N'ibihumbi by'impundu.
Ndamukiriza u Burundi
N'Ibisonga by'iwanyu
Uti: Umwungeri mwiza
Ni uragira agashora
Bwakwira agacyura
Maze intama nyamwinshi
Akazima ibirura
N'ibisambo by'impehe
Bigasanga ari maso
Ntibizicemo n'imwe!
A. Shyaka
Sem comentários:
Enviar um comentário