sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

Urwo ngukunda rwaruse izindi-Nyiranyamibwa

ni rwo rutuma ngihumeka
imana nayo kandi irabizi
ntagukunze byaba igicumuro
nyemera shenge
unyemere ndagukunda

Urwo ngukunda rwantanze kuvuka
Ni rwo rwacuze amagufwa yanjye
rukantemba mu mitsi nkarwumva
rwankomeje kugeza n'ubu
nyemera shenge
Unyemere ndagukunda

imyaka ni myinshi ngushaka
n'inzira nagenze ni ndende
dore none ndi imbere yawe
mbwira icyo ukunda ngishake
nyemera shenge
unyemere ndagukunda

dore ndaje ngwino unyakire
nduhukire mu maboko yawe
ubwenge n'ubuzima bwanjye uzabigire ubukonde
nyemera shenge
unyemere ndagukunda


nzanye rwinshi ngo nzarugwize
iyo nyanja yarwo idatemba
nzemera nyibere umurinzi ujye uyogamo uko ushaka
nyemera shenge
unyemere ndagukunda


ntabwo byoroshye ibyo gukunda
birarushya bikanagora
iyo ntambara itadohoka
niyemeje kuyirwana
nyemera shenge
unyemere ndagukunda


nkebuka undebe mu maso
utege ugutwiumutima wanjye
ibyo ntavuze mu magambo
umutima uzabikubwira
nyemera shenge
unyenyemere ndagukunda

NYIRANYAMIBWA

Sem comentários:

Enviar um comentário