sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

Urukumbuzi rwa Sekarama

Naraye urukumbuzi runsaguka ku mutima
Nti "Bucye nsange umugabo untunza,
Tujye gutarama mu Ndinzi.
Ndamukumbura sinsibire,
Ngasa n' imvura ikumbuye Igihugu;

Ngasubiza iyo mu Mpungwe,
Ngenda ay' abasore,
Ay' abasaza nkayarorera !
Naterera i Karimba.
Ngasanga umurimbo uvuna umushongore,

Tukavugana vuba atanshyaniriza amagambo
Ati "werekeje he se Nyarusaza !"
Nti "ndasubiza iya Kayebe !
Ndagenda ay' intashya,
Ndataha kuri Nyabyunyu,

Ubu kare mu mashoka !
Ndahasanga incuti yo kwa Yuhi,
Twuzuye ubukeye n' ubugumya kwira,
Tukimanira ijabiro !"
Ubwo ngusanze se ntuntote ngo naratinze

Ngo sinaje gutamba ineza
Umunsi utaha i Munanira !
Isango yaho sinari nyizi,
Uti "kare kare nerekeje i Sheke,
Uzinduke ushyire ku nzira,

Uzambukire ku Kamana,
Ariko se we waramutse Marembo atsindura amariza?
Waramutse Biheko nsanze byambaye ibirezi,
N' ibi birori byawe biri aha?
Uragahora ubyirorera, bikunganira Yuhi !

Ese waramukanye n' intwari mutaramana rikarenga,
N' abazava ku Wamavubi bakagusangana na zo ?
Mbese waramukanye n' aba batesi mutaramana,
Bukarinda bucya utabashyanirije amagambo ?
Mbese waramukanye n' urugo rwawe

Ruboneje amarembo mu rwa Serugo,
No mu rwa wa mugabo Murenzi
Rugira umugeni urutaha, n' ingabo zirutaramira,
Warureba ugeze i Buhoro
Ugasanga rwaka umucyo rubengerana ibikari

Karame mu nka, urambe mu ngabo,
Maze uhorane urubyaro
Rungana urwa wa mugabo Murenzi :
Ni we wabyaye imbaga itangana,
Ntishorane amazimwe :

Urajye ubazirikana ni iwanyu urabazi,
Na bo abandi ni bo bene Nyamihana.
Ndaruhutse ari jye ugusanganye amahoro,
Bihorere dutarame, nta gishyika kibaye !
Nibucya uyimpe uko iteze kose :

Niba impuga iraba ijomboye nkayirata,
Ndayicyura uko uyimpaye :
Iraba igitare, ndatamba
Ko wampaye ijana bikanyizihiza !
Kabone numpa iy' isine ikaba ishingu

Ndashima ko wampaye intaka,
Ngutahanire ku mutima ishimwe !
Kabone numpa n' iy' icyasha,
Sinigeze icyangiro,
Wampawe umpatse bubata !

Kabone n' umpa n' iy' inkungu,
Uraba unkuye i kuzimu :
Narizigurutse uranzirikane !
Uraba uyimpereye ukuri :
Ni jye wanyu nyawanyu,

Sinsunikwa mwanyu, jye ndi umwambari !
Ndi umwambari utimura, mpora iwanyu,
Nakowe inka na SeKigeri arakundaga !
Akundaga imitwe ikinje,
Udukurira ubwatsi ikambere :
Imivumu urayuzuza mu biganza !

Sem comentários:

Enviar um comentário