Ndirikirwa undebe unyurwe,
Utinye kuvuga iz' i Mbuye,
Nuza mu z' i Murambi,
Ushinge icumu mu Ngeri,
Urebe iy'ingoga izibamo,
N' inkerarubanza;
Abogeza inkuba zesa,
Bakubwire iy' Ingondo,
Imbibi ziseseyeho,
Wihagire imparuzo,
Ya Rukaragabigembe;
Ugumirize wirorere,
Ijuru ryogeye i Kigali,
Ikaba iy' i Nyakibungo,
Ikirezi cyo mu Muhozi.
Nuhindura amaso,
Ku ya Munana rubunga,
Inyambo ube uzigeze hagati.
Wirirwe mu Muhozi,
Uribagizwa n' amahembe;
Umwana wa Sentama
Nagira ngo arakaguka,
Kuvugisha Umuhozi
Uzamuhakanire kare
N'ejo atajya mu makuba,
Azaba ashaka izo arimo;
Ubwire Mana y' ingabo,
Uti "jye wabonye inyambo,
Ukuyeho Uruhitambazi,
Kabone n' aho Itiro ryaza,
Ntizareshya n' Ingeri,
Rwabugili ateretsemo
Ingoro y' Umwogabyano !
Sem comentários:
Enviar um comentário