Ikina n' ingoma y' Indamutsa
N' umurishyo uhumuriza,
N' umutagara w' ib' ihubi
N' Amariza y' i Ntora,
N' imbaga y' abarorerezi;
N' abaririmba impanzi,
N' abazereka Intamati,
N' imana zicyuye,
N' igiterane cyazo,
Na Rucyahabigarama,
N' imfizi y' icyusa,
N' icyubahiro igira,
N' ingabo zidahomboka.
Zikavogera imbizi
Zikanyura ku mwimirizi;
Icyamamare cy' inyambo,
Bakayumva mu cyoko,
Cyareretsemo inyamibwa,
Zigahimbaza isibo,
Zigituruka mu byambu;
Zigashingana Kigese,
Bagasanganira Ingeri,
Zikabyukurutsa Ingabe,
I Nyamagana ya Mutakara,
Zigashingira Indamutsa,
Imyato zayigiriye.
Ziba zaje mu birori,
I Nduga baziha impundu
Aho ni mu igisha ryazo;
Zigataha i Bwishaza,
Nta yo irasohorerwa inda,
Zikabigerana ku kirwa,
Zisa na Kigeli nyirazo;
Zigahindukirana ishya,
Ziruta andi mashyo yose.
Bagatumira nyirigira,
Ngo ajye guhangura Imbizi .
Yazigera mu ruhanga,
Urw' intwari rukarema;
Bakazambika inkindi,
Ntihagira isaguka.
Zigataha ishakaka
Ayo makombe nta yashishwe;
Zigashengera zose,
Nta yo bashize amarora;
Zikamurikanwa n' ingoma,
Mu ngo z' i Rubengera;
Ni iz' iruguru zose,
Zikuze urugero rumwe;
Mbonye urugori rugoga,
Zibamo Rugombangogo,
Reka aratire Ibihogo,
Atahije Izamamaje,
Ingoro y' Umwogabyano !
Sem comentários:
Enviar um comentário