sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

IKI SI IGIHUGU NI IGIHURU-BANGAMBIKI

Iyo banyise umunyarwanda
Ibikoba birankuka
Amabere akikora ntonsa
Mba Bakonjariva
Ngaturama mu mwobo nk'inyaga
Ngo ntanyagwa
Ni yo mpamvu nicaye mu gahinga
Ndirimba agahinda
Iki si igihugu ni igihuru

Ngire nte wo kanyagwa we
Nubwo rwuzuye inyambo
N'inyana igihumbi
Amata si aya bose
Iki si igihugu ni igihuru

Nubwo twonse rimwe
Tukaba turi impanga
Ntidusangira impamba
Ntitwumva n'impanda
Iduhanurira guhuza
Iki si igihugu ni igihuru

Nubwo data ari umwe
Tukavuga rumwe
Turebana ay'ingwe
Umuhoro umbaye kure
Mba ngutsinze mu muhoora
Nimunzanire Karachnikov
Cyangwa nkwicishe ibipfunsi
Iki si igihugu ni igihuru

Bavuga u Rwanda nkabona urwamba
Bavuga isaro ryiza Nkabona isayo ryinsi
Iyo bavuze imisozi igihumbi
Mbona amacumu mu gihumbi
N'imihunda gihutaza
Iki si igihugu ni igihuru

Dore igihugu gihuzagurika
Cyuzuye amahugu n'amahumane
Ni icyo guhugurwa no kugangahurwa
Abantu ntibiyahure
Ku manywa y'ihangu
Kigahuza umugambi
Iki si igihugu ni igihuru


Naravutse siniremye
Kuki mvutswa ubuzima
Nkitwa amazina
Nkirirwa nzimurirwa
Ndemerwa inzigo
Mfungirwa amayira
Ncurirwa amacumu
Mbangirwa imiheto
Ntyarizwa imihoro
Ntabwa kuwa Kajwiga
Ndemerwa inama
Ncukurirwa ibyobo
Ngaterwa ubwoba n'ubwoko
Ntihitiyemo ubwanjye
Iki si igihugu ni igihuru

Umunsi wanjye ni urusenda
Birirwa bantera amacumu rikarenga
Bancura bufuni na buhoro
Bampiga iyo mu mihora
Bamvumbura nk'impongo
Bancocesha nta mpongano
Bankubita agafuni
Bansogota inkota
Banyicisha inkoni
Bamfurika mu bihuru
Bankubitira abana ku rutare
Amaraso akansimbukira ku mabere yabonkeje
Banjugunya mu migezi
Nkoga ingazi
Nkaruhukira muri Victoria
Inzira yose nsamurwa n'amasamaki
Agahanga kanjye bagatunga ku biti
Bakantwaraho umunyago
Banyohereza kwa Nyamuzinda
Kwa Ntamuzindutsi iyo
Aho itoto ribisa itutu
Kwa mtutu wa bunduki
Ngo umuhutu mwiza ni uhwereye
Ugihumeka ni Gisobya
Ni igisebo mu Rwagasabo
Ngo umututsi mwiza ni usinziriye
Ngo umuzima ni inzoka
Ngo ni umuti w'iryinyo
Iki si igihugu ni igihuru

Ababyeyi bandaze yuko
Umuhutu ari igihaze
Urutwe nk'urw'igihaza
Rwuzuye amazi masa
Ko utuma umuhutu atuma benshi
Ko umugaragu w'umuntu
Umuhutu ariko bamwita
Ko nta muja ukoma ku ngoma
Ko nta muhutu wicara ijabiro
Ngo abe Nyamugirubutangwa
Ko ingoma ari ntutsi
Ko bavukana imbuto
Ko ari Ibimanuka
Iki si igihugu ni igihuru

Bandaze kandi yuko
Umututsi ari umwimukira
Ari ingurukira iva ishyanga
Ko ari ishyano ryateye
Ko ari inzoka z'inshira
Iki si igihugu ni igihuru

Nigishijwe ko umuntu atari nk'undi
Ko amaraso atari amwe
Ko umuhutu aruta umututsi
Ko umututsi aruta umuhutu
Ko guhutaza umuhutu ari ukwihimura
Ko guhutaza umututsi ari umutuzo
Ko nta burenganzira bw'ikiremwamuntu bubaho
Ko ikiremwamuntu ari ubwoko bwanjye
Ko ubundi bwoko ari abanzi b'u Rwanda
Ngomba kwivuna
Nivuye inyuma
Iki si igihugu ni igihuru

Iyo umuhutu ari ku ngoma
U Rwanda ruba Hutuland
Hutupower ikaganza
Umunyarwanda akaba umuhutu
Umututsi agahutazwa
Agatotezwa bigashyira kera
Akitwa
umugambanyi
igisimba
inkoramaraso
rukarabankaba
umwicanyi
igisambo
inyenzi
inkotanyi
FPR
UNAR
Inyangarwanda
gashakabuhake
intagondwa
Iki si igihugu ni igihuru


Iyo umututsi ari ku ngoma
U Rwanda ruba Tutsiland
Umunyarwanda akaba umututsi
Umuhutu akaba igitutsi
Agatotezwa bigashyira kera
Akitwa
umugambanyi
igisimba
inkoramaraso
rukarabankaba
umwicanyi
igisambo
umucengezi
igipinga
bizuru
Inyangarwanda
genocidaire
ruharwa
interahamwe
impuzamugambi
parmehutu
intagondwa

Nzifatira ubwato
Mpongere umusare
Nsezere iyi sayo
Njye gusembera
Iyo ntazahutarizwa ubuhutu
Ngo ntukirwe ubututsi
Kuba umunyarwanda ni igitutsi
Ni igitotsi mu buzima
Ni ikizinga kwa Nyamuzinda
Ni ikizira ku isi
Ni amaraso ku ntoki
Ni ivata mu kanwa
Ni inzoka mu nda
Iki si igihugu ni igihuru

Icyampa umuhutu Basumbinabi
Icyampa umututsi Rwanganzigo
N'umutwa Mahoro
Bagatura Gasabo
Basabana abageni
Bagahugura iki gihugu

BANGAMBIKI

Sem comentários:

Enviar um comentário