sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

ABA BANA BARANYOBEYE

ABA BANA BARANYOBEYE
BANGAMBIKI


Mugabe wagabanye n'Imana
Uri umugabo utagoheka
Uhetse u Rwanda rwose
Uri umubyeyi w'abanyarwanda
Nkuragije imbaga yarwo yose

Aba bana uko babanye
Ntibyanyuzeho na gatoya

Aba bana baranyobeye
Baratongana bigacika
Birirwa bacumitana amacumu
Nk'abatonse rimwe
Bapfa agasate k'umutsima.
Jya ubatsibura ntukabatsembe

Aba bana baranyobeye
Umwe aranyonyomba agatikura undi
Agataha avuga amacumu
Nk'utsinze Nsibura
Kandi yikoze mu nda

Aba bana baranyobeye
Birirwa bavumana
Bavugutirana amarozi
Bakubitanisha inkuba
Bavugana inkuru mbi
Bategana imishibuka
Barebana ay'ingwe
Batungana agatoki
Bahekenyerana amenyo
Batukana ibya Nkotsi na Bikara
Bahekenyeshanya umusaraba

Aba bana baranyobeye
Nirirwa mbahana barananiye
Ni uguhana uwahanutse
Ni uguhomera iyonkeje
Ni ugukamira mu kiva
Ni uguta inyuma ya Huye
Ni ukugosorera mu rucaca

Ntibagira ubuntu
Barangwa n'ubwiko
Ufashe imbehe aba ikihebe
Ngo atihenda bakamuhebya
Iyi si inda ni indogano
Uwabaroze ntiyakarabye.

BANGAMBIKI

Sem comentários:

Enviar um comentário