MATIYASI ni umudasongerwa ari ku isonga.
Mumuhe agasogongero k' ubutwari;
Mumuhaye impundu, mumuvugirize induba
N' iwabo i Nduga bazururutse,
Bazigeze i Rukaza iwa Rukaburambuga se wamubyaye.
Ntiyikore amabere ya Nyirabaziga,
Yonkeje uwabaye umugabo
Aba n' umugaba utagira igicuro cyo guhunga.
Umuhungu utihunza urugamba yabaye umurengezi
Ntaho atabaye imanzi n' imazi.
Uwo abato basizanira gusingiza,
Nsinzi y' ubugoryi urubyiruko rwigombye
Ni rugomwa muri uru Rwanda,
Ni Rwambarirashyaka
Nta shyanga ritamwumviye ibigwi.
Umurerabana n' umurengerangoma wa Rugira,
Ayibyarira abagaba ayibyirurira abagabo.
Mu magume yabaye Ngoboka,
Mu mashuri yabaye umushirakinyoma, yigisha ashishikaye;
Ngiyo inshuti y' ingaragu n' abasore,
Yabarasaniye ubutazabashira
Kuko mu mashiraniro yabaye umutishumba,
Mu mage aba rwego rw' lseminari.
Musengatabaro Abasenyeri basanze ari umusaserdoti ushize ubute
Bamushinga uburezi bw' imena,
Yarengeye benshi Murego wa Matabura
Nta butindi yigeze mu nda.
Bwanzabuke na Bwuhiro bw' umurava,
Umurasanyi w' ishema wa rushenguzamisakura
Ni isarabwe ryemeye ishyaka.
Intarindwa ya ruhigira kurinda,
Ni iraba ryamamaye i Nduga na Nyundo.
Ni indakemwa yo muz' iruguru badaharamba,
Ni Ruhanga rwisesuye urugwiro.
Umwungeri wa Mwungurangoma,
Nyubahiro ya Nyemazi,
Ni ingezi yanyuze Rurema
Ni inyenyeri yayoboye inzira y' ljuru,
Nta njiji atavanye mu ijuri
N' i Jabiro baramuririmba.
Ni imbonera yabonetse rukirema;
Ni urukerereza mu barezi.
Ni nzobe ikeye na Rukeramihigo,
Ni uruhehemure rw' umurimbo.
Ni inkuba itabaye inkuku
N' i Kabgayi bamwogeza mu bitaramo.
Intigunga yanze kuba ingungizi
Nta nganizi imuhagarara mu ruhando.
Ruhashyanduru ya ruharirwa mihigo,
Ni Intayegayezwa itagira intarizi,
Ni intango itagira inteteri,
Ni integuza y' ijuru ryera.
Ruharabugingo wagaruye amahanga yamweguriye ibihumbi
Amahunda n' ingabire zigaba ingabo;
Akicurira guhashya Rusenzi yitwa Ruserukanankubiri
Akaba inkumburwa ya Nyirigira.
Ubwo kandi ni Ingeruzabahizi y' impambara
Yibasira abahanzi bagahara izabo.
Iyo yikoranye umukore aba inkeke y' ababisha;
Umutambya akawushinga mo inkokora,
Akwuhira imitimba ari uwa Matabura ya Burega.
Uko bacumuye akabacisha mu mariba
Y‘ inema zeza ya Ruzezwabugingo,
Akabazimanira Rwinkesha wababereye inshuti n' ifunguro.
Nguwo umugaba wabaye umwogezangoma ya Ngomiganje.
Ikinani kibereye Kristu
No mu rukerera yibera icyegera cya Rurema.
Ruhakabose yamugize umuhumuza n' umuzahuzi.
Ahoga bene Gahangara banga ikiyaga.
Amabanga bakayahamba mu nda
Uwo muhango bakawuhorana ukabizihira.
Ni Umuzigamajambo wabihawe na Bwenge bwa Rugira.
Ntiyigeze kuba Gashyika
Ni Gahizi ka Murarizi wamuraze kuba imena mu Marangara.
Manamunda, mwungeri ungana Mugarura,
Uri Muganwa baririmba.
Tetero ry' abato uri shengero ry' urubyiruko,
Urakabyukurukana ihumure mu mirimo,
Uhore uri imaragahinda mu ndatwa za Rurerna,
Ugire imihamuro y' amahano uharanire kuba ingenzi.
Sem comentários:
Enviar um comentário