KANGABO ni kamara n' umumararungu;
Uwo ni umuhire Imana yahunze ingabire y' ubugwaneza,
Nta n' ubunebwe yigeze mu minwe;
Yabaye n' inzirabwoba,
Kurya ari uwo mu bwoko bw' intwari;
Aho yabereye umwungeri yabaye n' umwungurarwuri
N' indahinyuka mu bambari ba Rurema;
Yarakwese akurikira Uwiteka,
Ntiyaba igitenzi mu batabazi,
Ni umutanguha wa Rugwiza
Rwisesurira mu nseko isusurutsa
Ni isobe ry' imisango
Rwikunda aho zesa
Ni inkuba y' amarere,
Ni marembo y' indushyi;
Imaramwaga ya mwambarira tabaro
Ntahana abahungu ku rugamba,
Ni ibambe ry' imburarugero,
Rugira yamugize rwangombwa mu ngoro za Nyundo.
Arakaramba mu mirimo ihamye,
Agire imihamuro y' amahano
N' imimaro Imana imutezeho.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki
Sem comentários:
Enviar um comentário