Rwesamasarabwayi
Inkungu zivuna amasaka,
Rwa Semakangaza;
Inyana y' inkuku rwose.
Ireshya n' aha ngaha;
Yahubirana na Ntuza,
Ikenda kumujugunya he,
N' umujugujugu wayo.
Mukujogora Mwente,
Yaje ku kiburabuzo,
Umunsi ugeze hariya :
Imwanuza iry' igicuncu,
Bakubiriye ryari,
Hejuru mu gihanga :
Atemba mu giharabuge.
Imaze kumuca ikirenge,
Ireba intebo yabo,
Igerekeranya n' intemeri.
Ni bwo zishinze intego ;
Izirushije ku ntembe,
Isabagirana intonga :
Yigira mu ntoryi,
Ivuga ko irengera
Ingabo ya Sekaryongo !
Sem comentários:
Enviar um comentário