Rwiyamirira yuhira imbuga
Inkuba zihindura abanyabihogo
Rwa Mirindi ya Simugomwa
Imana yaremye inyamibwa y' Impeta
Ntibeho urugingo uyihinyura
Yamara kuyigira intayoberana
Ikayambikira ku mugaragaro
Ikayiha umuheha w' imboneranye
Ikarangurura ubwiza barora
Ndagiye inkumburwa idashyikirwa
Bahora biganya abo mu z' Ijari
Yanogeye rubanda ku mubiri
N' abatayigira baranyuzwe
Ntibakirwanira kuyihogoza
Mu kuyiharuza Imbonezamihigo
Umwami yayizaniye imbabazi
Akaba agishutse mu Irasaniro
Amaze kugwiza imyato y' ingabe
Ingoma zisuma agituruka i Nduga
Indamutsa ishoreye ikiriri cy' inka
Impundu zivuga mu cy' Imana
Zivuga mu Rubumba rw' inyambo
Zivuga Masaka ya Mibirizi
Ziba igisagara ku Muremure
Zivuga mu Ruhango rw' ibwami
Zivuga Inyarurama rwa Nyanza
Zivuga Inyarubuye rwa Mwendo
Ziba urwoga ziza Urugarama
Barazumva ab' i Nyarugenge
Zishyira kera ntizasigaho
Barazumva mu Nyarufunzo
Izo ari izisanga umugaba mwiza
Ziranamiza kwa Rwogera
Zisanganira Shema ry' abagabo
Anyura mu Bwanacyambwe zivuga
Umwami wacu ageze mu Bwiza
Impundu zongera kuhavugira
Arambagira impinga ya Runyinya
Zivuga ku mutwe wa Janjagiro
Zivuga urwunge kuri Cyimbazi
Atashye i Mwurire w' Izogeye
Imana zeze batumira Impeta
Rutarindwa atinduka imuhira
Umwami ugaruje inkiko umuheto
Atota abungeri b' Akaganda
Ari we mpuruza itaha i Kavumu
Ngo amashyo yose ateranire aho
Isi yivugiza haje nyirazo
Zibyumvise ntizatuza
Muzi inkubiri zitwara
Zitanguranwa iminega y' imbibi
Zibuza umwungeri kugurura
Zirusha izo mu gicu gutinduka
Izogeye zipfa aho zirwatiye
Basigaye begura inkike
Baziranda ku y' imbuzi
N' iy' imbibi zaseseyeho
N' isata na shebuja w' Impeta
Rutamiriye mu ihaguruka
Barawuranda umutwe w' inyamibwa
Zose ntukuraho ingohe.
N' amakombe afatanye n' ijuru
Urwamu ruvugira ku murindi
Inyambo baziraraza imiheha
Inteko y' abanyanka mbi irahaba
Imanzi zambika inka ya Mugani
Semibungo izitaha imbere
Zikabamo ihindira mu gicu
Zombi n' imvura izira urubura
Urubuga kandi irarwirahira
Kigeri yumva ibikuba byazo
Amenye ko ari iy' Inyakibungo
Ndinduhagwe ya Ruburamanywa
Abanza kwesa inkoni mu nzira
Ati "emwe Izogeye ubwo zitaha
Mujye kundebera iya Rugina
Umwisi yagize intwari y' ingoga
Ni yo imenera urugamba rw' intore
Murore ko ari yo nkuba zigenza
Zitungutse umucyo uratumura
Bagumya kwaka zica imibungo
Bararirimba zinyura imbere ye
Impundu ziragumya zirasabira
Hataha Mutara inka ya Musoni
Igitunguka n' iya Terera
Iraba ryazo ritangaje
Inyange itangaza ku musozi
Ndebye Rwabugiri aho atetse
Nsanga abami bateranye
Inyamibwa mbonye itagira intarizi
Sinayitindanira impakanizi
Izina ry' inkumburwa ishengerana
Izibamo ari Insezeraminyago
Yakebwe imanzi batijana
Inganzo y' umuhanga iyimeramo
Inkindi yera iyitonamo ingeyo
Izina ry' inkumburwa iraribanza
Imana irayihanagura iranoga
Amaribori arengura ibitugu
Inkesha iziminura mu ruhanga
Ingondo ziyinyura imbavu zombi
Ingingo izirusha inka zo ku butaka
Imfura ya Rwogera basa umubiri
Rwamanywa ntiyajorwa na hato
Iremera iba inyamibwa yonyine
Mu Bihogo ntibasigana
Nanjye ugenda mu yandi mashyo
Ngaha nabona inka isa n' umwami
Ubyirutse azi gukomoza inkiko
Agaruka yishongora mu nka
Narababwiye ko avungurana
Atagira igihe yasibye na rimwe
Injunga ahorana abanguranye ingoga
Yayizimbishije amahanga
Umwana asigaye yegura inkoni
Aturuka i Nduga ya Rukambura
Atagira n' icumu ayigeretseho
Agaheza impinga ya Kiburungu
Atarikanga icyamugarura
N' ubu unyuze mu kirari cy' inkuba
Yasize yanitsemo imitumbi
N' ubu haracyacurana inkaba
Inkona zaharemye ikiraro
Ishyamba abatasi batinyaga
Ni ryo abakaraza baramvuramo
Muhanike urwamu rw' ingabo nziza
Haje Manzi isa na Rwogera
Nimurorere Mugabo w' ingoga
Asumba abandi mu muronko we
Nimuririmbe Impashyamahanga
Agarutse nk' ubwo ku cy' i Bumpaka
Nimwongere inka z' ingororano
Agarutse kwivugira Karinga
Nimushyire ibihubi ku nama
Izindi ngabe zavuye Ngeri
Ziravutwa n' ingoma y' uruyumbu
Nimuragire inka za Nyirigira
Zijye zikura ishavu ku mutima
Urwuri ruhise inyuma y' Akanyaru
Zirimo Rudasiganywa imbago
Igiti yasanze yagiciyeho
Nimumusanganize imirishyo ye
Ashoreye ingunda itaraboneka
Nimugumye mutereze impundu
Yaje Rwibasirantambara
Muranategeke abimura amashyo
Yaje arangamiye ize nyambo
Nimujye mu nzovu z' i Murambi
Mwambike amariza y' Umuhozi
Si ugukabya nzisanganye urubu
Kabona bose n' abanyabihogo
Uragiye wese arasesuye
Inyambo zisimbuye Indamutsa
Amaze kuzambika Rutarindwa
Nimutegure ingoro ye ijabiro
Nyirazo ateke yirebere
Umutwe w' Izogeye ni yo ukiza
Nsize biranda ku y' imbuzi
N' iy' imbibi zaseseyeho
Ni isata na shebuja w' Impeta
N' inyamibwa ihora ihabwa impundu
Uzirora ntazikuraho ingohe
Ya makamba afatanye n' ijuru
Muri mu kubona zitunguka
Aho zibaturaho inkubiri
Umwisi yigire aha
Aturutse mu micukire yazo
Mutore urugori rw' iz' iruguru
Umwami ukubita inkiko nk' inkuba
Yakumbuye Insezeraminyago.
Sem comentários:
Enviar um comentário