Ruti rutikanga impunzi
Amacumu y' impangare
Yakajije bene Mparara
Bayatyazamo ubugi
Utinya gukozamo intoki.
Bamaze kuyarundura
Bayaha Insengamihigo
Ngo iyatoranye intwari
Ahingutse mu nziza
Imbibi zirayiharira
Ni Ingeri z' i Mutakara
Zizi no kuyatera
Umutima urazikindura
Zimara kuyashyikira
Ishema rikazisaguka.
N' umuririmbyi uzihanika
Ntagomba kubuza
Apfa imutungukiyeho
Kurya ziteye imbabazi
Nta gihe wasanga
Zicyicaye imusozi
Intamati yazitoreye
Intumwa ihangara amanywa
Izimura mu biraro
Ni izihwanije isuku
Zizanye inkubiri
Umwungeri abura iyo asesa
Zanyuriye Rubanda
Ku Munini wa Gishali
Nyirigira ahuye na zo
Hambara iz' i Murambi
Abaje bashengereye
Imfizi y' Inyarubuga
Barangiwe Umwami
Ko yajyanye n' Intamati
I Mwurire mu nyambo
Zaciye mu Mubuga
Abaririmbyi bazirimo.
Rwabugiri akirasuka
Ndimbira zirataha
Zaheje ab' i Nawe
Zibaheza mu kigarama
Ngo urebye nyernazi
Aturutse muri Niboye
Aba ahagiriye igicumuro.
Zaciwe urubanza
Na Rubanda rw' i Munyaga
Bavuga ko uruhehemure
Ari umutwe w' Umuhozi
Zabumbuje impinga
Ya Rutonde irazimira
Ubwo zisanze u Buganza
Bakazongera undi murwa
Zamurikanywe n' ishya
Ryavanze n' impundu
Zitumiriwe i Nyamagana
Umwami utabangira
Bamubimburira Ingeri
Ati "erega zo ni ibihame
Ni ubushyo bwihariye
Ziruta n' ibindi bihe
Nimushinge rubonane !"
Imbonera zitungutse
Baziteza urugamba
Inzobe yazo iratamura
Abajya i Mbuye barataha
Mwene Mutwarangabo
Urwamo ararutereza
Inkingi y' Abashakamba
Amaze kwambara imiheha
Yaka umutana w' inkoni
Ajyana n' imbizi mu rugo
Agiye kuzesereza
Aho azisanze ikambere
Zaraririye ingoro
Zigeza ko ingoma iramutsa
Zogeye ari imanzi
Ni ko Imana yaziremye
Jye wahagaze mu mbizi
Nkumva imigabo izibamo
Ugira inshuti ye mu Bihogo
Yenda arayiburire
N' ejo itagwa mu maboko.
Ingeri ni amakombe
Mu gukubita zirakabya,
Zikorera intambara
Inkoni ikirirwa isabira
Nta mpunzi izinyuramo
Kurya zabyirukiyemo
Ingoro y' Umwogabyano.
Sem comentários:
Enviar um comentário