sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

Ibyivugo-Rushenyi rwa Ntoranyi

1.Igituma bandilimba mu bihugu byose,
Ngira ibilindiro bishyika ku ijana, abazi kubara barahashinga.
Hali uwo niciye mu Ishishi no mu Bushora na Cyimbu,
No mu Ruvugangoma rwa Musekera,
N'icyuma navugilije kuli Cyinuma.
Niciye i Rubona rwa Tunda,
Ntamilije umuheha mu ruhanga rw'inyambo.
Niciye ku Rutamba abarenzi rwa Kidaturwa,
Ntamilije uko ntamirije uku.
Nica Bisangwahabona mu Mushya wa Muroli,
Mporera Nubaha akibona.
Nica Rutuku ku Ihenda anyihamagaliye.
Niciye mu ritagendwa rya Ngiga
Ndyivugiyemo lihinduka ibiroli gusa!

2.Rwangizamirera rwa Muhandangabo
Ndi umuhanga w'umuheto.
Umuhunde yaje arambirana isuli
Ndamurasa alisenya ntiyasukirwa amazi,
Umenya ngo akubiswe n'inkuba.
Inkuku zirayagara, inzira ndayiharira,
Ababisha bagisobanura abanyabwoba.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Sem comentários:

Enviar um comentário