Ndi Rusalikana amakuza, ingamba zisobetse
Inkeragutabara ya Rukanika.
Ndi Rutindukana inkubito
Rutaganira kulinda.
Ku rugamba sinsubira
Mpora nsizanira gutabara mu z'imbere.
Ndi Rusalikaninkubili rwa Sendahunga,
Umubisha unyitabiriye
Ndamutetereza nkamutamaza,
Nkamutera gusubira inyuma
Agahungana ihubi.
Icumu ryanjye ni Rukara
Ingabo yanjye ni Rugomwa,
Umuheto wanjye ni Bararasa
Nkarasana ahananiranye.
Ndi Rusalikanamakuza rikamuvamo ntaruvaruke.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki
Sem comentários:
Enviar um comentário