quarta-feira, 13 de fevereiro de 2008

Ibyivugo-Nyamubuzababisha kwishima.

Rudatsimbukirababisha intambara nyishyize imbere
Rutagengerwa n'ababisha rwa Mugumya
Umugabo wiciye muri Gikare cya Ngabe
Yayipfuye na Muhozi
Inyamuno yayikuye Ruraha na Mivumba.

Ndi umuheto utembereza igitero
Ku gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima.
Ndi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe
Uko ntabaye ni ko nyaga
Sinzana amagasa masa.

Ndi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe
Ndi Nyamurangamirwanishe wa Rudacogora
Ndi Impunga ya Macikirwa yacuze inkumbi rukirema
Ndi umunya batinya wa Rutindamirambo
Inkongi zituye imirindi mu rwanga

Umuhunde yambanje uruguma i Buguzi na Mwito
Nkabarusha inkongi zituye imirindi mu rwa Ngabo.


TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Sem comentários:

Enviar um comentário