Rutebukanimbunda imbere y'abasore
Rwa Mudasumbwa ntasumbwa
Inkaka ntahindagara habyutse imbogo
Imbirizi yazimaze mu ruzi.
Iyo yagambiriye umuhigo
Ahiga mu museke
Amasasu akayasobanura
Ari Munanguzi wa Runihurambogo.
Impara ziramurahira
Iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera
Yiciye Kibingo cya Rukayire
Yicira Kigarama cy' Intaganzwa
Yicira Mwiri na Rumuri.
Muri Nyakare kwa Rwisumbura
Yishe Musumba wa Ruguru
Na Maburane ya Giseke
Rwishiki rwa Matunguru
Igitondo gitangaje
Yatanze abandi kwirahira
Uwamuhigaga urugero ati :
"Nimuze duhige Rugege
Rugerero aberetse ibigeni
Arasa imigereka
Bagerura imihigo"
Rugerero rwa Buruhukira
Yahiganye n'abarekezi
Yica urukeza rw'ingwe
Ingurube zihunga imigano
Yayiganduje abahutu
Ku Rutabo rwa Jenda
Ijoro ritahanye umwijima
Yambara amatabaza.
Ingwe iteye ubwoba
Abatindi bo mu Mutende
Atanga abandi guhurura
Ntiyahumbira nk' abanyabwoba
Ayirasa izuru izuba rijya kurenga
Abazungu bamukora mu ntoki
Ko abakijije intambara y' ijoro !
TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki
Sem comentários:
Enviar um comentário