Rukabu rugusha mu rukubo
Rukaziminega nkunda imihigo ikereye igitaramo.
Ndi ingabo itanguranwa ibanze
Rudasubira numvise induru ivuze
Ndi imanzi itagumirwa n' inkindi
Abahizi bakagira intimba
Ngo ntibagira Ngabo isakarana inkindi
Inkezi ziyomba mu itabaro.
Ndi imbabazabahizi
Mpozaho ishyaka
Ni jye Ndibagiza bahisemo.
Ndi Rutanga baratira isata
Rudahogoza abo twatabaranye.
Rukabu mu nkera mbimbura aho rukomeye
Ndi intwari y' ingemanabikombe
Rutagumirwa n' ishyaka
Ishyanga barandirimba
Jye Rusenamugabo
Ndi inkubito ya Rutagumirwa n' ishyaka
Ishyanga barandirimba.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki
Sem comentários:
Enviar um comentário