Ingangare sinzi gutinya
Ahubwo ndi inkaka mpotora induru.
Umugome yaje yigaragambya
Agambiriye gutsinda
Ansanga ku isonga nsanganiye urugamba.
Ubwo mpita mwirahira,
Nti Rutembagazamakombe rwa Mudasongerwa
Sinkangwa n'ababisha intwari twatabaye.
Mpatana amakuza aho rukomeye
Ababisha bagashiguka banshinyikiye
Naho ntibaziko ari jye Rutembagazamakombe.
Rwoganangoga i Nkuba twitoza gucura inkumbi
Natsembye ababisha ku rugamba rw'umuheto.
Abanshiye ibico nabaciyemo
Nsohoka nsanga Rwadukanakurinda
Banyita Ingombamihigo y'ishema ryinshi.
Dore ko nabyirukanye inyange
Inyambo idasubizwa inyuma,
Nitwaza amakuza akuza abahungu
Ngarika mu nkubiri mbasarika Rusokanayibisongo!
Ndi imanzi namaze ababisha,
Ndi intwari mpora ku rugamba menera intore.
Ndi indirima ya Semwaga Sengabo isarika abanyigimba.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki
Sem comentários:
Enviar um comentário