IBUKA
BANGAMBIKI
Nvura y’urujojo
Rwasajoro,tukajijwa
Bicu by’iteka
Bitere Rumuri
Tugahunga umuseso
Kwa Nyiramakangaza.
Seka gororoka
Ntacyo dupfa
Tugira icyo dupfana
Tera ubwuzu wange ubwoba.
Gira ibambe Mibambwe
Mubaji w’imitima
Ni uwo umuti.
Ntube Kwibuka mwene Mugarura
Wagira ati”hobe.’
Ihobe ni ubusa
Haryoha uruhoze”
BANGAMBIKI
Sem comentários:
Enviar um comentário