domingo, 1 de junho de 2008

003. INKA ZIGIRA ISHORERA

2°- NZABONARIBA



Iki gisigo kitacyuzuye, kiri mu bwoko bw’ “Ibyanzu”. Ni icya mbere mu bisigo bya NZABONARIBA. Inyito yacyo iravuga ko Nzabonariba asaba Umwami Yuhi Mazimpaka “inka yo gushorera izindi”, bikavuga kuziha izina ry’icyubahiro ryo kwitwa ingabane z’i Bwami. Aranazisabira “Igikingi” cy’aho azazitungira. Yarabigabanye byombi. Ni bwo umusozi wa Kiruri muri Nyaruguru ubaye igikingi cy’uwo muryango mugari w’Abasizi bakomoka kuri uwo mukurambere.

Muri iki gisigo, Nzabonariba aributsa akamaro k’ubwoko bwe bw’Abasinga. Aributsa akamaro ka Nyiraruganzu II Nyirarumaga; Aributsa n’ubutwari bwa TURAGARA rya Nyankaka, mu ntambara ya mbere y’Abanyoro ku ngoma ya Kigeli I Mukobanya.
Icyo gihe intambara yabereye i Muganzacyaro ho mu Rukoma, aho Abanyoro batsindiwe burundu. Nzabonariba aravuga n’ubugwari bwitiriwe Umusinga Nkurukumbi, agira ati : niba ari na byo, « Nta musozi utagira agasharu » !

Inka zigira ishorera,
Bashorera injyishywa za Baragana,
I Nyabana babiri ba Biraguma
Umva inguma z’inyamazi akama.
05 Barangwa-nkiga zirasuruza Nyenkuzo,

Henga nze mbone zirushya,
Ingabane zibyaye uburiza
Za Mihwa ya Kirindirwa,
Njye kuzibwira amavu ya ba Ndoba.
10 None inzimwe ntizigira intambamiro

Iza Barasanya ba Sagihororo
Cya Nkusi ya Cyarweru
Zijishwa gikaniro.
Ahandi ho Mutega zantana zite
Nizintana nzibwire
15 Nti : ni jye Nyabatema,

Ubwamo bw’iyonga
Nyirarubanda na Mugahe.
Nti : ni jye wakubitira
Kirinda-ngabo cya Nyabarubazi
20 Nyarukundo ifukurizwa i Nyarusizi,

N’intambara y’i Mahanzi iramuka
Nkibiki ya Nkingo tukayisaba.
Ahanndi ho Mutega zantana zite
Zizi ko ari jye witwa Intana-batimbo
Ya Nyiramirarwe ya Mikiko
25 Mu bigombe i Nyarubuye.

Rukebanya icibwa umutwe n’Inyarukiga
I Butare bwa Nyamunyoni.
Ahandi ho Mutega zantana zite
Zizi ko ari jye wabyara Ruyange
Mbyaza indatombwa ya Gaju,
30 N’inkebe z’urwoga

Cyoga cya Nyirakiraro,
Ndababyariye mbaha ibyaro.
Maze iminsi mba inshuti yanyu,
Birari bya Ngoduhige ya Nyangano
35 Mbuze cyicaro ki ?

Ahandi ho Mutega zantana zite

Ko ari jye wacaga iteme mu nzu umu
Ryo kwambutsa Kanyuza
Akaba ari jye wagize ingabo icyotero

Imuhira wa Sekimenyi

40 Twayarurira cyungura.

Urya munsi w’ikigagara
Kiramira cya Kiranda-tabaro
Twiziritse igihungizo,
Iramba rya Kibayi ntiyabajije,
45 Kirabya iramwiyahuza Gitwara-babiri.

Ahandi ho Mutega zantana zite

Ko narasanije amaboko n’ururimi
Mu Busapfu bwa Karanyuzwe,
Ngenda na Nyambo
Na yo imihogo ikabyuka.
50 Gakagu iwa Kagogo

Nkaburanira Gatimbo,
Urya munsi Gahungu
Abacengeli cyenda
Cyenda-muheto cya Nyamatwi,
55 Makomeri asanganywe na Makungu.

Aho Nkubira ntitwahunze,
Nkurukumbi yarakamye
Twicwa na Mbanza-Bagina ba Ruyumbu,
Nibwo Rupfumu ashokeye Ndejuru,
60 Inyuma ya Nkima Nkindi.

Intambara y’i Buhanzi duhagurukiye,
Natumwe imihare mu mihana
Mihunga ya Mibuga
Ndengera Mwendo mara ingabo.

Ahandi ho Mutega zantana zite

65 Sinashoreye uruti nshenguruka,

Sinasize Rukondo ari mu rwango,
I Nyabihu bya Nyirarukobe
Ari wo munsi yitwa Nyirabinana
Sahungu agakurwa isenge.
70 No guhabwa u Bwanamukari

Bwa Mbonikiza
Inka zikubahuka imikingo.
Umunsi w’igikomero
Rukomati rwa Nkoni ya Ruganzu,
75 Yagura u Bwanamukari abantu

N’imiriro y’inda ya se yose
Mirindi ya Nyamvura
Yagabye inzira ya Nyakabare.
Ingabo ya Kimenyi yayijishe uburiza
80 Buhanzi bwa Nyamvura
Ayiragira Buracya
Bwa Magayi ya Nyiramacumu
Bwimba ni we uzayiraga.

Sem comentários:

Enviar um comentário