domingo, 1 de junho de 2008

018. NDI INTUMWA Y'ABAMI

05 NGOGANE

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ibyanzu". Kiravuga uko Umwami Cyilima III yari amaze kwigarurira u Buyenzi, ubwo Umwami w'u Burundi Mutaga III yahagwaga. Kinavuga ukuntu Mibambwe III Sentabyo yigaruriye u Bugesera.

Ndi intumwa y'Abami b'i Muyebe,

I Muyeberambwe, iwa Nyamugenda.

Kagire inka Ruvukura

Wagiriye abana b'i Kiviri ingeso bakunda.

005 Waturasaniye ukiri mu rwari,

Rwanga-mugayo rwa Rweza-mbuga,

Ba banzi ubagira icyorezo.

Nangwa ntimwadushibije shimwe

Rya Musanze wa Sangwe urakisazira.

010 Uri uwacu nyakuri,

Muramukwa wa Munanira wa Cyamatare

Ntuteterereze Kibimbura.

Uri uwacu udukwiye,

Ukwiye n'Umugabekazi

015 Ngo aze yame

Mu Byaguka-ndaro bya Bazira-nyuma.

Shorera nkure ubwatsi

Y'uko ushimwe n'Abami,

I Bugogoma-nkobe bwa Bugune,

020 N'iwa Bukangana mu Bushinga-mashinga.

Bona n'aho waba ingongo Nzabarara

Uhawe Cyavunje jye nakuruta ubuzima.

Si byo Nyamugeta yagize ikinyoma

Kigahera n'ingoga,

025 Yagize ngo Rukangaranya-bigondo rwa Rukangira

Ntiyamukura ku ijabo.

Si bwo yumvise Mirindi ya Mukiza wa Semukozi,

Bakavunja ishyamba.

Icyo nashimye ni uko yabonye imvura ikubye,

030 Iturutse i Shenga ya Nyirigasogwe,

Uwabuze amugamo akayihungira kure.

Ntikomerwa isinde,

Umumenya w'ubwenge ni we uyihisha

Akayihungira kure.

035 Muniganyi yavuze iritavuye ku mutima,

Yagize ngo ntiyakurwa ku ishema

Na Rushinja-mihana rwa Mikore,

Na we du ni umugabo bazivuganira.

Icyo ntagaye ni uko yabonye umuvumbi

040 Uvuye i Vumba-mbogo rya Mivuno,

Yagaganije ibyoko byose

Bagaca amajyo.

Ntibagire imitima iburana,

Icyabo ni ukuzihunga mwo,

045 Inkorogi z'i Kibamba

Zikajya iwa Kiragira.

Si ibyo mu Bwanambe bwagumiwe n'Umwami

Kwa Mbwire hakaba ishyamba,

I Shyara hakima inzovu.

050 I Shyara nyine habaye ah'Abami batima

I Burembo bwa Burembya-mpundu.

Ndaye ndi buhambire impamba,

Njye mu Buhambura-murindi,

Bwa Murinda-ngeri na Murinda-nyana.

055 Tujye kubwira abasapfu ba Mujya-ngeri,

Barebe aho bashyira icyunguti cya Kinyura-ruzi

Inkuba ya Nkindi ikabya uburakari.

Ntimurinde n'uko agera mu butaka,

Butakiro bwa Mutara-mbuga,

060 Bakaba bahungiwe

Barahungire kure.

Agira icumu ryahaze ibitenga,

Agatera ntirisongerwe irya Rwimura-nsoro.

Iryo cumu nyine Barundi murarizi

065. Mwaribonye i Muganza,

Ruganzu rwa Nyirarugande

Yariteje inzogoro za Nyabikezi.

Hanyuma Ruganzanya yabatsindiye Ruganza-mvura,

Na we Mazuba azanye ubwiko

Ajya kuhamwaka Rukatsa.

Iryo cumu nyine Barundi murarizi

070 Mwaribonye i Rubona,

Ruboneza-jembe rwa Jabana rya Rubazi

Ajya kwahukanya iwa Rwanga-sayo.

Kabishywe niba baracaniye

Mu mpinga ya Nkanda,

075 Bakabyukurutsa murampinyuze jye.

Ryabatera imbeho mu mpuzu z'Abanyakarama

Ntibaragaseka mu Byeyerezi.

Erega nibahishe Nyirishyamba,

Batabona yenze ingabo bakifata ku munwa.

Iryo cumu nyine Barundi murarizi

080 Mwaribonye mu Gisizi,

Rusiza-byanzu rwa Nyirabusage

Yariteje i Runyami.

Ngo ritwike rishyira bya Birwa bya Shororo,

Na bo abahinzi b'i Shurumbo barahatantagura.

085 Ryacanuje ibindi bihugu

Irya Ruhanguza-bihumbi rwa Ruhingane

Yarihawe na Ruhiga.

Erega ngo rigumye ricukure amahanga,

Irya Mahame yahawe na Rude rwa Nyamihayo.

Iryo cumu nyine Barundi murarizi

090 Mwaribonye i Mugari,

Rugereka-busoro rwa Nsamira ya Gisama-mfuke,

Ajya gutwika amazu iwa Bweso.

Nagize amanga y'inkongi

Yabyutse mu Karyabyuma,

095 Ngira ngo iraje kubotsa.

Icyatumye igarukira harya,

Yari ikiri mu buhigi,

Yambitse ingabo ya Nkuy-imbuko

Ya Ngohe ya Rukabuza,

100 Icaniriye Nsoro.

Ese ko ari mwe mwabanzaga Rufukura

Abaraye n'iwa Bwanwa bariyimbire.

Kabishywe nibajya i Mwonga,

Mweshi wa Mushira-bwoba

105 Jyewe umuzi azabakurayo.

Umva Cyiza ni uwa Cyilima

Cyasibya abo biru bo ku Cyurira-nyoni

Kwenda imirishyo.

Ni we bazira, Bazindukiye i Butamati

110 Kwa Nyiramutega na Mutima

Yababereye indahiro.

Nibaryame ntibarambye

Nahinguka mu Butambeho Bwirukiro bariziguruke.

Simbura Samakamba ya Ngame

115 Ya Murahu wa Nzengo : kirazira.

Ngaho jye ndakoresha amahanga,

Macumbi y'i Bweru,

Ngaruka kuza ndakuramya.

Nkaramya Mutakara inkundwakazi y'abagabe

120 B'i Tanda rya Rwinkoni,

Nkayikesha imyama.

Ye Mutakara watsindaga Rubuga rwa Rwego,

Unyaga Rwuma rwa Mabanje ku muheto.

Ye Mutakara wa Subirutsinde

125 Aho mu Butembo bw'i Mabare,

Uhanyaga inkungu.

Zabaye nyinshi zihuye n'izindi

Wanyuze mu Mbone za Rwimihayo ntizahimurwa.

Data Ntarwango ya Ntanagira ya Ntegure,

130 Ndi intumwa ya bene Ntarabana

Baragushima ba so bose b'i Musamba

N'iwa Sangwe bakagutashya.

Nshohoje ubutumwa nakuzaniye bw'Abami

Ba Gituza na Cyuha-bitutu,

135 Njyanye ijambo.

Ariko ushimye na twe dushimye

Uyu Mwami wahawe inka na Rugande

Akwiye Rwambika-ngoma.

Sem comentários:

Enviar um comentário