domingo, 1 de junho de 2008

036. NKURIRE INGOMA UBWATSI

12° - MASOZERA

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' " Ikungu ". MASOZERA yapfuye akiri umusore kandi atacyujuje. Agace yari amaze guhimba, cyavuzwe na murumuna we Francisko Kagosi. Inyito ya cyo irigana iya Nyirakunge, nyirakuru, wahimbye igisigo tumaze kubona kuri N°-21.

Nkurire ingoma ubwatsi

Ngoro nziza nzogera nkunze,

Ya Njozubusoro ya Busage.

Musabwa namusanganye ingeso nziza,

05 Arazicyereye Mucyo-mu-ngoma

Wa Ngozi ya Mutagomerwa,

Yaduhumurije tukiza,

Ati : nimuhumure Rubanda

Musubize umutima mu gitereko,

10 Wa Mutora ngo aratabarutse.

Yaduhumurije tukiza

Ati : nimuhumure,

Nyirambyeyi ni we ubambariye uruyundo.

Dore rya shema twararanaga i Ruyumba

15 Ruyora-mashyo yanzikiye kuyora amagana.

Urashaka imbuga nk'iyambere

Igwiza inka mu Bwakuka-ndoro bwa Ndahagaze.

Yatubwira n'inkuru itari impuha

Ni we wazambariye ikamba mw'ikamwa,

20 Ku manywa zinikiye zihabwa imitavu.

Umuraguza ni we waraguje

Imana y'imponoke,

Akaduha kwuhira.

Undi muraguza ni se

25 We waraguje iy'ukuri ya Mwikozi,

5Akajya mu ngoma.

Ariho arakarambana mu nka

Arambe no mu ngoma,

Arambane na Rusanga

30 Bashangijwe izina.

Azakomeze uruyundo rw'ababyeyi

Araduhabure aduhake.

Sem comentários:

Enviar um comentário