domingo, 1 de junho de 2008

039. UMPE ICYANZU

013 GAHURIRO

GAHURIRO arashimira Umwami Mutara III Rudahigwa kuko yari amaze kumusubiza inka ze Umutware w’umunyarugomo yari yaramunyaze.




Umpe icyanzu nkubwire ah’umuntu

Sinatinze mu matungo,

Sinakwanze zikamwa

Nanzwe n’utazimpaye,

95 Bintera igihunga.

Ntekereza indaro mbi naraye

Barara-nzira ba Mudahakana,

Nsanga ari yo ndaro mbi

Uko nayisanze irakijyana.

Imana ni Yo ikiranura

Yankingiye urugumye,

Rugumira rwa Rubazi

Nkaba nkigendera jye mu Rwanda.

Hari 152bat oba none

95 abakuru ba kera banduta ubukuru,

Iryo batabonye jye nkaribibutsa.

Mbona ko itagira ubutati

Yankuye iyo kure cyane,

Mpikurirwa n’Iyambonye.

95 ugira rw’i Ruganda rwa Ruganzu

`

Inzanye nibuka n’ibitereko

Bya Nteretse ingoma ya Mbabazi.

Yanterekeraga mu ijabiro,

Namubwiye ijambo wenyine akarishima.

95 Nkagirango ni we Mana wenyine

Na ho imana ni ebyiri,

Akaba umuntu uwo.

Muzi n’uko ikura ahaga

Impabagabo ya Mudahakana

95 Uko nayibonye iraturema,

Irema abantu igakiza abandi,

Uburyo ikiranuka ndabiyishima.

Ingejeje no ku Mwami

Wa Mwambarira-ngoma wa Mwam-ugaba,

95 Ntahiriwe iramumushyikiriza.

Ntabwo Rugira iyoberwa Umwami

Iyakwimitse ni yo yakuduhaye,

Witwa nka Yo.

Twashize impuhwe z’Abahutu

40 Duhabwa impundu tukiri amahoro,

I Muhoza baragukundiye ngo kazime.

Mutima watuboneye n’umuti

Uvura igihugu icyago,

Cyusa cya Birari

95 wari turwaye mu Rwanda rwawe.

Umurozi ntaruta umurogora,

Umugabo ntaruta Umwami

Umwami ntarusha amatungo umuyoboke.

Watubereye Imana Mbangira,

95 Mbaraga ya Mwikozi

Utuvuna bwangu.

Watubwiye ko abakire bafasha abakene,

Mukenurambere wa Mbabazi

Ngo mbone aratamba,

95 Ngira ngo mbonye umuntu .

Azinyaga atakubwiye impamvu

Mpabose ya Musangwa,

Wambariza iyo ngingo.

Mwimanyi si impuha nkubwira

95 Impundu navugije ngabanye iwanyu,

Zingana induru navugije nanyazwe

Zateye Rubanda gutangara.

Si n’amarenga ngucira

Ndacana ntiwake,

95 Ndakiriza mu myotsi

Hari impembyi singihembera.

Nakizwa n’uko untabaye nkiri hafi,

Waba unkuye iyo kure cyane.

Ariko si ndi amahoro

95 Kandi si ibyo guhorwa,

Wampoza ayo andiza,

Muhoza unkundiye

Izanjye ngororano wazisanganwa.

Ni iteka amburana ntahari

95 Andengera ndi i musozi,

Sahunga rya Gasogwe, ati : mpore.

Erega Mivumbi nakubonye urya munsi

Ungarura nahabye,

Nabonye nyobye irembo

80 Uranyobora inzira ngaruka aha.

Na we ntiwakurwa ku ryo wavuze,

Kandi ari irivuze imfura.

Ntirihinyura Badahinyuka

Ba Muhuruzi wa Ruhamya,

95 Iryagambye Ngozi rigamburuza nde !

Kabone naho waza uri ikinani cyane

Ntiwakura iryo Kinani cya Kizinduka yavuze,

Ubwo uba ucyibeshya

Kigahinduka ikinyoma.

95 Jye ga nta cyo ncumuye

Ijambo rya we rirakiza.

Kurya uri umugabe nka Mibambwe,

Mwami wa Kavunwa

Wavuze i Kanyoni kwa Gihinira.

95 Urankuze ubwatsi Busuhuko ncyure ishyaka,

Iyo ntakiye Imana,

Ntaka induzi ikagaba

Nkagabana ijana vuba.

Sem comentários:

Enviar um comentário