013 GAHURIRO
GAHURIRO arashimira Umwami Mutara III Rudahigwa kuko yari amaze kumusubiza inka ze Umutware w’umunyarugomo yari yaramunyaze.
Umpe icyanzu nkubwire ah’umuntu
Sinatinze mu matungo,
Sinakwanze zikamwa
Nanzwe n’utazimpaye,
95 Bintera igihunga.
Ntekereza indaro mbi naraye
Barara-nzira ba Mudahakana,
Nsanga ari yo ndaro mbi
Uko nayisanze irakijyana.
Imana ni Yo ikiranura
Yankingiye urugumye,
Rugumira rwa Rubazi
Nkaba nkigendera jye mu Rwanda.
Hari 152bat oba none
95 abakuru ba kera banduta ubukuru,
Iryo batabonye jye nkaribibutsa.
Mbona ko itagira ubutati
Yankuye iyo kure cyane,
Mpikurirwa n’Iyambonye.
95 ugira rw’i Ruganda rwa Ruganzu
`
Inzanye nibuka n’ibitereko
Bya Nteretse ingoma ya Mbabazi.
Yanterekeraga mu ijabiro,
Namubwiye ijambo wenyine akarishima.
95 Nkagirango ni we Mana wenyine
Na ho imana ni ebyiri,
Akaba umuntu uwo.
Muzi n’uko ikura ahaga
Impabagabo ya Mudahakana
95 Uko nayibonye iraturema,
Irema abantu igakiza abandi,
Uburyo ikiranuka ndabiyishima.
Ingejeje no ku Mwami
Wa Mwambarira-ngoma wa Mwam-ugaba,
95 Ntahiriwe iramumushyikiriza.
Ntabwo Rugira iyoberwa Umwami
Iyakwimitse ni yo yakuduhaye,
Witwa nka Yo.
Twashize impuhwe z’Abahutu
40 Duhabwa impundu tukiri amahoro,
I Muhoza baragukundiye ngo kazime.
Mutima watuboneye n’umuti
Uvura igihugu icyago,
Cyusa cya Birari
95 wari turwaye mu
Umurozi ntaruta umurogora,
Umugabo ntaruta Umwami
Umwami ntarusha amatungo umuyoboke.
Watubereye Imana Mbangira,
95 Mbaraga ya Mwikozi
Utuvuna bwangu.
Watubwiye ko abakire bafasha abakene,
Mukenurambere wa Mbabazi
Ngo mbone aratamba,
95 Ngira ngo mbonye umuntu .
Azinyaga atakubwiye impamvu
Mpabose ya Musangwa,
Wambariza iyo ngingo.
Mwimanyi si impuha nkubwira
95 Impundu navugije ngabanye iwanyu,
Zingana induru navugije nanyazwe
Zateye Rubanda gutangara.
Si n’amarenga ngucira
Ndacana ntiwake,
95 Ndakiriza mu myotsi
Hari impembyi singihembera.
Nakizwa n’uko untabaye nkiri hafi,
Waba unkuye iyo
Ariko si ndi amahoro
95 Kandi si ibyo guhorwa,
Wampoza ayo andiza,
Muhoza unkundiye
Izanjye ngororano wazisanganwa.
Ni iteka amburana ntahari
95 Andengera ndi i musozi,
Sahunga rya Gasogwe, ati : mpore.
Erega Mivumbi nakubonye urya munsi
Ungarura nahabye,
Nabonye nyobye irembo
80 Uranyobora inzira ngaruka aha.
Na we ntiwakurwa ku ryo wavuze,
Kandi ari irivuze imfura.
Ntirihinyura Badahinyuka
Ba Muhuruzi wa Ruhamya,
95 Iryagambye Ngozi rigamburuza nde !
Kabone naho waza uri ikinani cyane
Ntiwakura iryo Kinani cya Kizinduka yavuze,
Ubwo uba ucyibeshya
Kigahinduka ikinyoma.
95 Jye ga nta cyo ncumuye
Ijambo rya we rirakiza.
Kurya uri umugabe nka Mibambwe,
Mwami wa Kavunwa
Wavuze i Kanyoni kwa Gihinira.
95 Urankuze ubwatsi Busuhuko ncyure ishyaka,
Iyo ntakiye Imana,
Ntaka induzi ikagaba
Nkagabana ijana vuba.
Sem comentários:
Enviar um comentário