domingo, 1 de junho de 2008

017. NTAKIGIRA INAMA MBI NK’INTATI

05 NGOGANE

Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”. Kiravuga ubugambanyi bw’uwitwaga Bigeyo n’ukuntu yagerageje kubanyagisha igikingi cya bo aho i Kiruri.

Nta kigira inama mbi nk’intati,

Mwebwe bene inama

Yagaruje Biraduka mu Birika.

Amaruhe y’ ibiri nkamba

05 Ngo ayakure Makamba ya Makuka

Bakisiga i Madwenza.

Nta kigira indimi nyinshi nk’indyarya,

Ndagano ya Ndangamiy-abagabo

Ya Mwami ugaba wa Biraduka,

10 Uririnde indyarya.

Nkuburiye amahwa ntuhandwe

Sinkuyobya Birori bya Biraro

Uramwirinde Bigeyo,

Urakenge intati

15 Mutimbo wa Mutima utanga,

Ntuzisasire Mutindi wa Nyina.

Ureke ubwo ateranya

Rubanda na Basindi

B’i Ngwa ya Gasogwe

20 Gasamirwa avuye iwa Karemera.

Araremarema ayo kunkura mu bwatsi

Nahawe n’imbyeyi

Ya Rushya rwa Bashy-ingoma.

Uzi ko umuhire atarushya,

25 Rushyanuka-mitwe rwa ngarutse ishyaka,

Uwo nabeshyeye arambwire.

Uzambwire uwo mutindi

Igituma andobanuza n’Umwami,

Ntacumuye ukimpatse

30 Urambwire nimenye.

Are data Nyamurwana,

Ngo ni we muhanga w’ubwenge wenyine,

I Bwengera-nyoni bwa Nyirakarume

Araruma twese agahuha.

35 Akagira ngo avuge bwombi

Nk’inyongozi y’inyombya,

Akavuga ay’abana

Akamara akigira inyoni.

Ureke ubwo Nyamurwana acumitira

40 Kurega no kuroga,

Gicambwa cya Mucanombe,

Izo atukira Bigeyo zayoberanye.

Sindora inkoko mu nda,

Sindagura amavuta,

45 Nta mwemezi, Nyamurwana ararushya.

Ndabaza icyo ncumuriye i Rugarama,

Rugorora-mabano rwa Mabega ya Sangoma,

Nagize abanzi banca mu nyuma.

Amaze jye sinamenya,

50 Ko bamuhaye ibiri mwo umunyu Abannyori.

Ubonye aho anywana anyikuze mwo umukago,

Mukozi ko yampaye

Mukoryi aranyakira iki ?

Sem comentários:

Enviar um comentário