domingo, 1 de junho de 2008

024. NGAMBIRIZE AMAHANGA

8°- KARORERO

Iki gisigo kitacyuzuye kiri mu bwoko bw' "Ikobyo". Kigamije kugandura ikirwa cy’Ijwi kigometse ku butegetsi bw'u Rwanda.

Ngambirize amahanga

Ndatire Abagabe ishyaka tujyanye i Nduga

Ry'abagabo afite,

Muragira-nduga na Kanyura-ngeri

05 Uzarora ntawe uzurira ijuru,

Yururuka ate ?

Nimaze mwo indagu irabasaguka

N'ababishe ku cyoto,

N'abashyinguye indiga mu nda tuzimene.

10 N'inkuba irakorerwa we ntaganira,

Arwana akeba yambika ingoma.

Akereka abagabo

N'urugero rwe ubusanzwe,

Twamugeraga Ruganzu.

15 Umurwano we afite none,

Urarusha, bashira impaka

Agatsinda ntawe umurinda.

Arahotoye ni impame

Ubutwari buramubanda,

20 Akaba ingwe.

Mbonye bagwa agifora kwa Mifata

Inkongi ye yarangije mu Marambo.

Sem comentários:

Enviar um comentário