Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”. Ni icya nyuma NZABONARIBA yahimbye amaze gusaza. Kiri mwo amagambo yo gusezera i Bwami no ku nganzo y’ubusizi.
Nsezere ingoro
Ntambi yasezerana n’indagano i Gasenge.
Umva Gasogo yabwiye Gasendwa ,
N’indori ya Gasari
005 Ati : Kari mu ndagano,
Nagenda ntagusezeye ho
Ngeso ya se ya Nzego
Ngirango sinaheza inzira.
Turagirane nkurage ubunyana,
010 Ndagirane n’inzu ya Ndahise
Na muka Yuhi na Munyambo.
Muhondogo wa Mushubi,
Muteto wa Mutandi na Nyiramutara,
Ni jye Mutengeri nzatinda kugaruka.
015 Nagendera iyo ngendeye imusozi,
Wamenya ngiye ngomye
Rugumiriza-nzira rwa Rugumyangabo,
Na Rukangira rubaye umurongo.
N’uko rero Mwimanyi ,
020 Mwami udaha inka umugongo wa Mugambwa;
Ntumye Abagombetsi.
Hari ak’umushyitsi
Mushyitsi w’i Busaga,
Na Mushyitsi w’i Karagwe na Nyirakarume,
025 Ako kurara ndagondoje.
Hari n’uwashyize Nyabayongo mu maboko,
Nyabeshi na Munyegera
Ashyira mu ngobyi.
Mweshi, Mwambazi akugeze i Muhoza,
030 I Muhoroshya wa Banyamujaba
Bahereje Nyamutandi.
Abo uhojeje Nyamuheshera
Cumu rya ntwe musa,
Mu bo nshurumba mbaza mu ba mbere.
035 Rero ukamenya ko ndi koya kawe,
Ka Kavunika na Miragirano na Kavunwa,
Ntumburane Kavuna.
Na we Bihubi sinamwikomye,
Bya Nyirabirindwi najya i Nyabikabwe,
040 Ibirori bya Nyirabisu.
None aragira ngo namwanganye inka ze.
Mwaga mu mbuga wa Musasa-bageni,
Na Mwetuhora
Sinamwibese Muhimuzi.
045 Naho ntabyanjye nataye,
Igihe njya i Busodoka,
Bw’abari i Ngoga mu Bahimura-munono.
Henga ndeke ayo
Ntakiri inyundo ya Ndakuze,
050 Yakura Cyayi mu ngibwe i Jurwu inyuma.
Maze umpe ingabo zubahura Nkibiki,
Ngiga ajyanye inka i Matabariro
Majya e Bajyimbizi.
Amavu aruta amaguru,
055 I Manyereri ya Makungu na Nyiramacumu,
Icumu utewe jye nzitega.
Henga ndore nkubirwe nkumburwa,
Nkurungira inka ya Ndagiriye-ku-iriba,
Isano iruta ingoga
060 I Ngoma ya Kivoma na Kivumya-ntwari,
Reka ukwiruka uko urakwishyutse.
Urakishyuka sinkishuke
Nyamivuba ya Mbaraga na Mbanje
Aje kwishyuza
065 Kanywanzira, nzira igira
Kanywerabagabo na Nyirakavunwa
Ari i Kanywanzira mu Kayenzi.
Igishyika cya Sampembwe na Nyiransanane,
Icyo uragihimure.
070 Nsize gikuze ikinyoma
I Cyera –ntobwe cya Kirutamutabo
na Cyababumbyi,
Icyo kwaha uragiheta.
Bene uruhanzi mbasigiye imburano,
Zigwiriye mwo ishyano i Bugwizasari,
075 Bwa Kirohajoro na Kirohamato
Batora abagabo kumva
Kiramba icyo azitsira mu menshi,
Kiroha i Nyakiraranyoni
Gishatse umuhana,
080 Cyubakira indaro
Cyoroshya izo mu mburano,
Icyuyuburiza yitwa uwa nyoko.
Rero si wowe ugira ubwiko wenyine,
Rwamapfa i Rwanamankona rwa Nyiraruziga,
085 Uhora usuzuma urusutsi.
Suka hasi Mitorano
Utaramane na Kizima-mwezi
Ntawakweguriye ingobyi ya Kivumajoro.
Ye Banyabwanambe ba Buyogoma na Nyabwari,
090 Bwingashya yajyanye imva mu z’abirabuye,
Ubonye ishyano we Shyamba rya Kimara-mbeho,
Kurera imfubyi kurarushya,
Uwakowe n’uwahunguwe
Mpinga y’impabe,
095 Ntako y’inzoga
Uwagwanye ingata uwa Nyanzira.
Urushwa ubumwe n’umwana,
Mazuko ya Mwezi
Ugakunda ubuseke,
100 Na we murumuna w’umuntu ararushya,
Aba amaze ubumwe n’ubukwiye,
Ariko kwitimaha umugenzi ararozwe.
Sem comentários:
Enviar um comentário