domingo, 1 de junho de 2008

030. KIZI NZABA MPARI

09 MUNYANGANZO

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ikungu". MUNYANGANZO yagihimbye nyuma y'intambara y'isi yo mu 1914-1918. Icyo gihe hatangiye kubaho Abanyarwanda babona iyo ibintu bigana. Nibwo batangiye kuyoboka amajyambere y'Abazungu. Bitandukanya n'Umwami Musinga, ndetse bamurega ku babirigi ko yikundiraga Abadage. Abenshi muri abo rwari urubyiruko.

Mu bakunzi b'u Bwami nabo, hari mwo n'ubujiji. Bari bagikeka ko kurwanya no gutsinda ingoma ya Gikoloni bishoboka. Ibyo bitekerezo n'inama zinyuranye, urebye ni byo byayobeje Umwami Musinga, bimuvira mwo kunyagwa no gucirirwa mu mahanga. Iki gisigo Kigamije gushyigikira byeruye abaguye muri uwo mutego wo kurwanya Abakoloni.

Kizi nzaba mpari

Impaga y'abanzi ishize

Shinga rya Rubazi,

Amaze kwitwa Rukoro rwa Rume.

05 Abayoboke batsinze abayobe,

Ruyora-ngame agiye i jabiro.

Njuga ya Jabo

Ikizi azamurerera u Rwanda,

Uburiza n' ubuheta.

10 Miheti ya Ndahise,

Nkiri aho nkamurora.

Nkamubonana n'urubyaro

Rwa Nzarwe ya Gahima,

Abatwanga bakifuza urugero rwe.

15 Na n'ukuri Shingo

Ufite n'ishimwe

Ukonkereza gucutsa

Uciriye ingoma abanzi mu gihugu.

Gihamagazwa-mirishyo cya Musana wa Buhanzi,

20 Ingoma zikaza zahize,

Utuboneye imfura

Tuzakubona imvi.

Mvugo ituje ya Matungo

Urakaduterura.

25 Ikizi ubaye ikizima nkiri muzima

Muzigirwa wa Rumamfu nkabarora

Nkababona nkabashakana andi mazu,

Mutazikana abakuzi turakagukamira.

Mugera-shyaka ushyize abagome mu kaga

30 Karume ka Mweshi wa Gasogwe

Ishavu wateye abarozi

Ryabayobotse.

Utakwambaza uwamubyaye

Ntiyakwambarirwa ingoma.

35 Nyiringoma sinkubona none

Kare wavuka utyo

Uticaniye ntarahurira undi.

Na ndetse dufite Umwami

Ucaniye amagana

40 Batanyagwa na bo ntibanyaga uwundi

Uwavutse anyagwa uwo

Aranyazwe rero.

Ugereye Karinga i Kayanza

Karatsa ka Gahima

45 Uwayemeye ingeso kare

Wakayirazwe.

Utugiriye uko inshuti za shakaga

Washoboye izi nka

Urakaramba utyo.

50 Mugabo wa Ngozi uteye abagome

Gutakira umushyo nk'imbagwa

Kurya nyina wabo

Yakoze iritarakorwa

Agihengekera Mutukura

55 Yimitse Abami babiri

Kigeli bo na Nyirakigeli cya Gasogwe.

Nyabusa abica mwo

Yenda kurogota

Uwo yasiga Abana

60 Ntiyasiga Umwami

`

Karinga yaramwanze kare

Igakunda Nsamira uyu.

Ese ntubonye Umugabekazi

Uzacyurirwa ubwome

65 Nyiramugira-mfura wa Muhera-mbuga

Ava i Gisanze

Ingoma azisanganizwa atyo.

Uri uwa ya Ntare

Yatubyariraga izi Ntare

70 Na none izi Ntare zacu

Zirakatubyarira izi Nkuba.

Nkubira akuye abanzi kw'izima

Twizigiye ingoma n'ingabo

Nkubira ya Nkoreza

75 Ya Nkub-ihinda

Nkuba mureruye ugeze aha so.

Uri uwa sokuru wasakamburaga ahandi

Na none ntibazubakana

Nkubira ya Nkoreza.

80 Kandi ga ubashangije ingoro

Abagore ba Muganwa,

Muganza ntitwakwibagirana

Urampe mu matungo

Uko wavutse urakatubyarira utyo.

Sem comentários:

Enviar um comentário