Igisigo cya Nzabonariba
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”. Na cyo cyahimbwe na Nzabonariba igihe abantu bari bamaze gucika i Bwami kubera uburwayi bw’Umwami Mazimpaka. Arabigaya agira ati: ahubwo nicyogihecyokumurwaza no kumwunganira.
Mpakanire abantu
Mporere Abami,
Bo ku Rwera-nyege
Rwa Rukundo na Nyirarukundo,
05 Nkoranye incuti zacu.
Na bo ngabo barakoranya inkotsi
Yo ku Rwibuka-nkobe rwa Nyirankoni,
Na njye batanyita umuryaruga i Buringa-nziza
Bwa nyirabizima na Bicuba.
10 Nzi amamwe yakonderanye na Banganyuma
Mbanze mbaze ababyara-bishywa,
Mwebwe bakuru bari kera,
Bo ku Mbizi ya Nazira-nzoga
Bashyingiwe na Mushatsi wa Baroba,
15 Nkobore mutamuzi Mutamu wa Mutesi.
Si vuba Butembo
Uwo ntimwataye ubucuti,
Ese mwe ntimwazirikana ibyo mu nzogoro
Bizoza bya Nzogera ya Kaziga-ncuro,
20 Yarabyuhagiye muraze arabamiza.
Muntu wajyanaga inka
Ndi ku gicano cya Cyikora
Aje kuzishyuza,
Subiza aha rero Nyakirama
25 Uvuge icyo uhoye abanyu,
B’i Kiranga-mpundu cya Mpore ya Bihunge
Baje kubarimuza.
Nimusubize aha Baziga
Muvuge icyo muhoye Ruzigana-nzogera
30 Rwa Mvunye-ubu ya Ruvunya mpuro,
Ko ari we wanyu
Nkoze-imirego ya Rukatsa.
Harya intambara yo kuri Mamba
Si we wayibavunaga,
35 Ashyira Nkibiki ya Nkuka
Akabaha abantu abyaye,
Kandi muzi yuko ikimara
Ari inka n’umugeni.
I Mugote wa Nyiramugina wa Mugera-mbuga
40 Nta we urenga ibyo,
Mugahigana inzigo.
Nimunsubize aha Batashya,
Bo ku Rutama rwa Nyirakiro
N’abakwerwa mu Ruvumera.
45 Nimusubize aha bana bo ku Ruhimbaza-bahizi
Rwa Mpabuka ya Nyiramakamba,
Nzobe yayobotse inzu yawe
Ntiwazirikanye ubumwe.
Maherere yisunga i Materura ya Ntwari,
50 Maze ukamenya ko ari jye.
Sano nzima Rwitaba-ngoma
Subiza aha mugeni naca umwishywa,
I Mugina wa Nyiramugogoma na Mutima
Ngukoye i Guruka rya Mujya-kare.
55 Umbwire icyo wari wanguye
Ubwo ungomwe ingoma,
Mpawe Nyabayange
Na Shyika rya Nyarwangu.
Nibatebere abatamba u Rwanda rutaka,
60 Aho ntiyagize icyangwe Cyeza-mariba
Uwarasanye naragoroye,
Uwasize neza mutasura intaka.
Niyigire ahangaha uwihimbaga urugamba,
Anyagwe na Serugabuka mwa bagabo mwe
65 Uwo munsi abateze ay’inkakwa,
Yose ari ku gicano
Bucya dutamba aya Bicano
Ngo ba Sugi basuzuguye.
Sem comentários:
Enviar um comentário