03 BAGOROZI
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ibyanzu”. Ni icyo gusezera ku Mwami kubera sabukuru. BAGOROZI aranamumenyesha uko azasura ba sekuru namara kugera i Kuzimu Azabatashya bose kandi abamenyeshe ko Igihugu cya bo agisize mu maboko y’Umugabo. Iki gisigo kiri mu mubare w’ibimenyetso byerekana ukwemera kw’Abanyarwanda bakera ko “urupfu atari ugusubira mu busa, ahubwo ari ukwimuka”, cyangwa “guhindura isura”.
Nihe amajerwe nibuke Umwami
Rweyura nzige rwa Mihigo ya Ruheza-mbogo
Imbonwa zacu i Ngogoma, ziraga ingoma.
Inganzo ndi mo ni iya Maziko
005 Ndagira ngo ntayiyoberwa,
Rweru yarabaye Ruyege rwa Mihunga
Nguko ugutura kw’imbyeyi.
Byagira-mpake bya Nyirarukatsa na Rukanaga-ncuro
N’ukwiyoboka ndahwiduke.
010 Nta bundi bwa Nyamwigirira buhaba,
N’ukubyara imfura ikwibutsa ingeso,
Ukubakira so.
Nibwire imigani nenyegeze igihe
Cya Gihangana-mbuko na Gihaya-mbogo,
015 Ingabe zacu zishira icyangwe.
Gica iminsi k’i Rwanda
Ni ukuyitega inkwano wakumbuye,
Ukayikanga abageni.
Mbe Rwimihayo mberewe nje kureshya
020 Uwa Nyangoma na Nyirankomane,
Ino yabaye Nyangoma.
Nta ntege bambonye mu bihugu,
Nyiransana na Sangoma,
Ngeze i Bwenge barasa na we.
025 Gisago ntubone naragize ubusagire,
Ukamenya ari ishavu unteye
Uri akamara vumwe, Ruvukura
Rwa Ruvumereza-ngoma na Ruhima-mbogo,
Naratewe urwano nsanganwa Rugwe.
030 Umuhimbo ntiwankundiye
Mutega ari mu giti,
Mutara yagerwa Mutabara-Rwanda
Sinabangukiwe n’umubuga.
Rubungabunga rwa Rumeza-ngoma
035 Rwa Ngozi ya Rukangira,
Ntibaramurora Rugenzi.
None nagize icyomoro
Nibuke induba ya Ntare,
Ntagawa azi kuvura
040 Si icyangwe iki bambona,
Nagaragaje ikijege
I Kibogora-Rwanda cya Miheto ya Ndahise,
Yatanze igihe i Kayenzi.
Tugira Abami b’akatazibwa
045 Ntimugaye umuntu,
Uzakumbura inzungu akuhanya.
Iyo ukumbuye Umwami ugukunze
I Kumba-nka rya Nyiramukozi na Mutima,
Nyamunsi itaje ntiryakwanura ishavu.
050 Iminsi ntiyashize akabashira
Abantu be yatuje mu Muturuza-Baroba.
Kizima, nzirikana ya nzoga
Idasigana n’urugata,
Ya Rugasanura-ngoma rwa Miyogoro
ya Bazira-ntege
055 Iyo yamperaga i Nyamirembe.
Iyo Semuzana yanshingwaga n’Umwami
Nasanze angana Cyilima ku Mugongo
Akagira ngo ni jye Musoni uruta abandi.
Kamara-mpiza ka Miyogoro ya Ngotwigabe
060 Ampa ambwira, ngo mpangamye i Bututsi.
Washengera vuba i Rwishyozo n’iwanyu
Butare bwa Semitanago yakugera ijana.
Nzirikana ko akumbwira
Nk’ababyeyi n’Abami,
065 Umwami wo ku Rwamiza-miko
Rwamirishyo na Miragwe
Bamwakuranwa ubugendutsi.
Ruvumereza-ngoma abaza akatazibwa k’Abega
Karagwe ko yagendutse Karuhura.
070 Cyo mbyeyi ihetse ubuhatsi
Ruheka-miryango rwa Mirishyo ya Rwinkovu
Urugo namweguriye yarwemera ate ?
Umva Rwesa twahanywe inka
I Rwamanyege Rweru yirozonga iki ?
075 Ntaho araboneka Ruboneza-myambi,
Ruganza-basuzuguzi rwa Sereka ya Rusage
U Rwanda arwimye urugero.
Ab’ahandi ntibageze Mugerwa
Mukozi wa Nyamatuza aruta abakeba.
080 Ntawebasa amaze kubarira Ntangiriy-impongano
Ko nta nabi ashengeranye
Keretse ineza nsa
Ya Rusakiranya-busoro bwa Sunzu, ya Rusage.
Yatuma Nyirarwingwe Ruhaya Rwanga-mugayo,
085 Zirahaya impundu.
Babwira Yuhi ya Mbabazi
Uko arushije imfizi
Imuhana Bivugiraho.
Ko nasize imirimo nasize Miramagwe
Ya Mfit-imirishyo ya Mibuga
090 Waharuye akayimara.
Yaba akirasana n’urwimo
Rwesa rwa Ruhima
Arakimarira imihigo imuhira.
We ntibagiye imbizi Rumeza-ngoma
095 Ruvuganya-mikambira rwa Nkomati
Abagome yabanzuye
Nzikugenda ya Migabo
Abasoteye Kibanza na Kimenyi,
Kirari yabamuruye Kirishwa-mparage.
Ko nasize imirimo nasize Bisaro
100 Bya Sohora-ngoma ya Kiziguza
Ab’i Tandi baca amagiro.
Yubitse rimwe mu Buzi aranogora
Ingoma z’i Buringeri
Ngozi azongera mu ze.
Ko nasize imirimo nasize Ruganza-ntaho
105 Rwa Ntanagira ya Ntegure
Ahabwirije mu Buzanwa-bizenga.
Imihana ye yayishinze mu yindi ya kera
Yahawe inagabo ahigira Ngarama.
Yabanje u Rukori i Mukiga Rukenkemura
110 Rwa Nkingira ya Rugira-mwezi
Ageze i Nsuri azana ingoma.
Yagarutse vuba aca ibiraro Rusaza
N’i Bushya-ntobo ziroswa
Araharorerwa i Gasabo.
115 Yambutse ajya ku Nyanja ya Sebeya
Atera ab’i Gishari intagata Ntaho-ndende.
Ko nasize imirimo nasize Rusamaza
Rwa Simbura-ngabo ya Baziga
Yahabwirije mu Burisha-mparage.
Agaruka vuba aziha amato
120 Ingabo zinyaga inka z’Umuryaruga
Wavuye i Shara azitera i Shenga.
Izo nka warazimurikiwe Ruvumera-cwa
Rwa Nzindukiy-imbu ya Cyilima
Warazihawe ndazirorerera.
125 Si ubutoni ufite mu Nzugu Kizinduka-mirwa
Ko wahawe ukabahimurira inka.
Ko nasize imirimo nasize ijuru
I Jangwe rya Jabana na Rubazi
Rizarushya ivubiro.
130 Imvura yayihinduye umuvumbi
Igasaba ijya mu byoko
Nsoro abatungije iki ?
Barigize isuku arigira umucyo weza,
Rweza-myambi rwa Nzogera ya Gashorezo
135 Muri Nyakanga iragwa tukeza umuganaho
Urugaryi ntirukwicira.
Uracumita imyaka y’Imana
Ikaruta ibyeshaza.
Ko nasize imirimo ihinanye
Nasize amacumu y’ubwiko
140 Bwikamira-ngoma bwa Makanda ya Batsira
Uwabatsinze mu Banyarwaza
Bacana imizi bakana ubusa.
Nzogera yarahavuye
Batana Rwivugira-nsiri
145 Ko nsize ubwiko buhize
Ubuntu buturuka i Bwami
Rwamagana-Nyabungo
Rwa Nyunga ya Kanyura-nkiga
Yaratwimbitse yanga umugayo.
150 Umwishyo urya warahindukiye
Murahu yabaye Nyamuheshera
Ku isonga ya Murari
Nasize amacumu y’urubyiruko
Rwa Rubyiza-fukuro rwa Fora ya Rubazi
155 Rukitwa ururega rwawe.
Yagira ngeso ki yimye Abanyiginya
Yahawe Cyimpebwe
Cyusa cya Gisama-ngwe
Ni imbyeyi bose abana b’Umwami wawe
160 Mwunguzwa –ngoma wa Murusha-bunguzi
Wa Ndaganiy-abashyitsi ya Nyamashema
Waratubyariye turakunganywa.
Iso ni Mibambwe, mu kurasana ni Ndoli
Ntitumwiba Yuhi dukwiye kumugerwa.
Ko nasize imirimo nasize Nyarume
165 Rwa Mpimye Nzogoro ya Rubazi
Mubonye akarumbura i Nduga
Yayihinduye urugaga rw’amatungo
Aho yatungiye ingoma atunze ate ?
Nta byiza atakoze,
170 Rukorer-abayonga rwa
Mukozi wa Rukora-ngame
Yahabuye ubuntu bwa Rubanda.
Rugira ntiyatubeshye
Mukubona Ruhana-nkamwa
Yimye akarumbura u Rwanda.
Ko nasize imirimo nasize amacumu
175 Y’abarasana baseka
Rusanza-mihana rwa Misakura ya Rutsiro
Abatsinze bapfuruta ubwimba.
Babigira iki Ibigabo
Impundu ya Biraro itaka inyota.
180 Bakina mu nkomati
Abavura ningoga Rukurana-kwesa
Rukatsa rwa Nkwakuzi ya Mbabazi
Iyo banywa Kanywabahizi
Banywesha imihigo.
185 Abantu be arabasagurira Sangwe
Ya Samukuru na Sangoma
Babunywera ku mubira.
Ko nasize imirimo nasize Nzabarara
Ya Rwaza-myambi rwa Mbuz-imyano, ya Muhaya
190 Ahayisha ingabo kuzazishemeza.
Akavuno ko kuzikunda
Nkundwa ya Nyirankomane
Nkindi urakambwira.
Ntizigirwa ingabire n’ingororano
200 Z’abakiri mu iziga
Ruzirikana kuzinduka
Rwa Zirikana ya Busage
Iyumvire umuti yavuje abantu.
Mvano-nsa ya Busage
205 Ntabo atunze ataheraga mu maboko
Abatoni babiri i Bututsi
Bamukamye ingeso.
Ko nasize imirimo nasize umukiko
W’intasi y’i Rukiga
Rukungerwa-ntambara rwa Nyamukungu ya Rubazi
210 N’uwahatanze Tegera rya Nyamatimbo,
Yari akiri mu mitego yabo
Mutara wa Kanyuza
Arayitegereza yanga kumosa.
We nta mwete bamuteye Rutamiriza-shakwe
215 Rutahana-basota rwa Nsoteye ibirwa
ya Nyamashema
Yarabakwaje
Ni vuba bakizira
Nzira iva i Bugoti bazira Ruhanzi
Nka Bagwe ba Nyiramuyaga.
Ko nasize imirimo, nasize baruhiye inka
ya Njyana
220 Rumenyereza-ndinda rwa Ruvugo
Ni yo ahatanze Rinda rya Gaca-ngeri
Yari akiri ku buhange bwaryo.
Rwesa rwa Musana
Aracyazisenga Rwesa-burega
225 None si ab’urugamba si ab’ibihogo
Birorero ku iriba Birorero mu igaba
Bya Nyirabirago na Bicuba
Rukiza araborora zibashaka iz’imuhana.
Sinaha Mwurire ibitugu
230 Rutangana rwa Nkwiterure ya Mutagera
Ari bugerageze i Muganza.
Bazaguha iza umugongo Yuhi ya Mbabazi,
Isuma ijya i Buriza
Izarorerwa mu butaka.
235 Data nkubarire inkuru
Bakubara i Bwami Abami
Ingoro ya Nkiranye ya Ngame ya Murahu
Ya Rwuhanya igira icumbi.
Ni imyanya ngukesha Mukereza-vuba
240 Wa Rurega rwa Mabega ya Nyiramikiko
Urwo wankunze ruhera kwangishira.
Sinagaye ko wambereye Umwami
Ukaba umutoni unsengera urancyurire.
Ariko karame ntiwadutetereje
245 Mutara wa twese nti utarishize, Yuhi
Nzaguhaya isuku.
Sem comentários:
Enviar um comentário