09 MUNYANGANZO
Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Impakanizi". MUNYANGANZO yahimbiye guhimbaza umunsi mukuru wo kwimika Imfizi ya Rwabugili yitwaga "Ntayozisa".
Umwami inka zikunze
Azikura mwo umuganda,
Mugabo utari bugarukanwe
Wa Ngaruyiminyago wa Rubomboza na Nyarume,
005 Ninkabone inka zakundiye Mukobanya
Na Mukiza wa Mwikozi,
Akazivura umukeno.
Iteka ni mwe zikesha amagara Abagabe
Ingabo za Mugaba na Mugambwa akazikenkemura,
010 Zanga ahandi zikagaba iwanyu.
Izi nka Nkoni ya Nkindi
Muratamfura zikeza Umwami
Akaziha abakamyi,
Inkamwa zikemera Abaroba.
015 Ni iminsi muziha injishi ngo zitabahuga,
Amaganya ya Mbazi atubereye imbeho.
Mbaraga ya Mbango arayatuvura
Tubona ubwami bwawe Karume.
Akane katubuza kunama,
020 Imvune ya Mvune itubereye igikindu.
Mikimba ya Mikiko
Ituvura bwangu,
Ingabo y'ingume
Uyihongeye izi nka
025 Ngo zitaguhunga.
Aje kuzima abanyazi Mwimana-ngoma
Wazitunga wazishakiwe kera,
Nka Mirima ya Mweru
Yaziha ba so.
RUGANZU I BWIMBA
Yazibyariye muri uru rugo Bwimba
030 Arenga uwe munani
Ajya gusibya uwa mushiki we,
Ngo ejo atabyara imbonwa
Mbangira ya Mbabazi,
Imana yazereje azibyarira ku Karwa.
035 Ngo iza kurya zize
Zisa n'iza kuno,
Karinga ejo itazamugaya
Ayigondera iminyago.
CYILIMA I RUGWE
Yazibyariye muri uru rugo Bwira-busa
Arenga ibyo ari mwo
040 Arenga iwabo,
Gihamura-nzira cya Karume
Karinga ntiyayimanye na Ngoga.
Uwo mugabo ntiyazambuye amata
Yamushatse inka yahatse,
045 Urakazisasira nka we.
Mwagirwa wa Murahu
Yarengeye Munono,
Urya munsi ahura n'umusaza
Basamburiye Nkuba,
050 N'imyiri y'i Nkuzuzu.
N'iyo akanguye uwo Mushi
Arazivugana zihurira i Karama.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Yazibyariye muri uru rugo Gisanura
Nyirigisare kiri umugani
Ingoma imwigereza ho na we yigereza ho,
055 Ngo ejo itamwishisha arayishokera.
Urugamba rwa Matwari yatwaranira ho
Bitondo akarutabarura.
Yatabarutse icumu rye ryatukuye
N'ibitsike byatukuye.
060 Se ati: indoro zigukoze
Nyamakuka ya Rukuge,
Ntitwarenganye ingoma nzayiguha.
Yuhi II GAHIMA
Yazibyariye muri uru rugo Mirango
Igihe akirara iswa
Na we se i muhira,
065 Arabyitegeka kuzazimuraga.
Uwazimiranye Kibamba
Azaragwa igihugu Gitura-nkiga,
Nkindi azabaza iza Mugera-nzu.
NDAHIRO CYAMATARE
Yazibyariye muri uru rugo Ngiye- nk'Abahizi
Ya Muhizi wa Mudahakana
070 Warasana arwanira ingoma.
Agendera ko
Uwagabanye inka ga ni uwo Mugambwa,
Uwarwanye ubwo kuzigura
Arakazihambya uzigire.
RUGANZU II NDOLI
Yazibyarira muri uru rugo Muzigirwa wa Kizige
075 Azinduka ava i Buhinda
Ahindurana yo icumu ridakirwa,
Mudakirwa araryikorana
Kurimbura inzigo.
Mudakirwa wa Rweru ati: nje kubunga.
080 Umva icyo kirara
Cyabyaye Karinga ho uburiza,
Biraro abwira abana
Ati: muraheteshe iyo ngoma.
MUTARA I SEMUGESHI
Yazibyarira muri uru rugo
Jembe rya Nyiramavugo
085 Wokeraga Kigasari,
Uwabuzaga Rwuma
Ngo ejo n'u Bungwe butabura,
Muhana-nkamwa ataburazwe
Akabwiraga atyo.
KIGELI II NYAMUHESHERA
Yazibyarira muri uru rugo
090 Mbyayingabo ya Mwamugaba
Kigeli cya Nsoro
Uwakubukanye inka z'amahugu yose
Mahame ya Ruhamya
Arazicyura ku Kamonyi.
MIBAMBWE II GISANURA
Yazibyarira muri uru rugo
095 Nkubiri ya Nkubito
Wakubita ya nzovu akayikungagiza.
Nkushya yadukuriye inyamaswa mu gihugu
Nzego akayidukungagiza mwo.
YUHI III MAZIMPAKA
Yazibyarira muri uru rugo
Muhabwa wa Munyamuhango wacu
100 Mucikirwa azicaniye i Mwurire,
Arinda Ntare
Arivuga Rusatsi.
CYILIMA II RUJUGIRA
Yazibyarira mri uru rugo
Rumeza Rumerera-mpunga
Ati : mpa ingabo ingoma imbone.
105 Urya munsi agarutsa inka z'i Nkanda,
Nkumburwa ya Murahu
Yazivugiye imbere.
KIGELI III NDABARASA
Yazibyarira muri uru rugo
Rubanga-muheto
Ruhetura inkiko zose,
110 Nzeyingoma ya Muzigirwa
Uwo Ngabo-nzima akundiye inka yoroye,
Mutazigwa wa Nzego uzimutetururire.
MIBAMBWE III SENTABYO
Yazibyarira muri uru rugo
Rukonya akora byombi
Abyagiza inka n'ingoma,
115 Ngo aretse amabega
Aziguye aba bantu yacungura
Bicano bya Muca-nzigo,
Ati: ndabimbuye.
YUHI IV GAHINDIRO
Yazibyarira muri uru rugo
Mutanuza wa Birorero bya Rukuge
120 Wazikuye kure Nkuyabarekezi,
Iyo atekereje ko ajya i Ndorwa
Ndamira ntasibe kunyaga,
Zikaserera u Rwanda.
MUTARA II RWOGERA
Yazibyarira muri uru rugo
Nyirurugo uyu
125 Rugwiza-minyago rwa Baragana,
Waragiraga ingoma za Nzimiye
Inka z'Abase n'ingoma z'Abagesera,
Arazicyura Cyusa
Azubakira ino.
130 Cya gihugu cy'abandi,
Tubona umuhungu we
Aracyubatse Kigeli.
Yazibyarira muri uru rugo
Katabyagira yenda ingabo ze
Yenda ingoma ze,
135 Tumuvuna ari imbere
Mvanutse ya Gasogo,
Yasirimbyaga ingoma ku iriba.
Umva iyo nkuba yaruhaye
Izo ngoma yazeretse ubukuba,
140 Nkubira ya Nkomera
Uraje nka we,
Na we uzibyarije umuheto.
Muheta-rugendo wa Mudahakana
Wazihawe kare,
145 Uziteye inkingi.
Wazambariye inkindi
Nkiranyi ya Bitondo urakazitunga,
Wazitunga wazishakiwe na babiri.
Sem comentários:
Enviar um comentário