4°- MBARAGA
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”. Cyahimbwe na MBARAGA yunganira se Bagorozi muri za mpaka z’akamaro k’Ingabo n’Abacengeli; nanone mu ruhande rwa se Bagorozi ruha isumbe Ingabo.
Urubanza ruhari
Ntiruhumburwa badahumbira,
Ba Ruhumba-ntama na Ruhanga-mbuga
Bahimbanaga ibihimba-mishike,
05 I Cyinkanga babaye inzira ya Kireremba,
Tugaheza inzigo i Byiza.
Ndamira baragukome utarima amahata,
Ku Ruhimba-nshuro rwa Ruhingo
Mpiza ya mbere.
10 Nta ntwari aragataba
Mukuru wo ku wanjye,
Naho uwo ku wawe
Ntuku ayishimiye umwe.
Nibareke kureka abagabo
15 Ngo bahite abagaragara,
Kandi barasanire ingoma yacu
I Ngoro ya Nyirankubira na Nkomane,
Bashenye ijabiro rya Rwajoro.
Buhura ntiyaruse abarita n’Abarima
20 Nawe Musizi urizi
Urarimbwire ndivuge.
Ingingo ihari ntiyibwa,
Banda-vuba ba Bwenda-josi na Bwenda-ngame,
Birengereye Murangamirwa.
25 Yacuze inkumbi acurana Rwaturira,
Ari uguca mu Kato
Akarusha Rwata-ndimiro.
Umucengeli ntaruta Abarasanyi
Ba Rwigabimuhana
30 Rwa Muhuruzi wa Rugera-mwezi,
Bakuye Rugabo kwa Mutagashya.
Gishondi ntiyasumbye Indirira n’Urukatsa
Iyo ntiti yaryitegereje
Iraze irivuge !
35 Nsongere impaka
Z’uyu Musinga wa Mudapfunya
Yarabaringanije aba bantu
Uyu Mwami waruciriye i Mutakara,
Na none ni we w’uyu
40 Ntirwaciwe kabiri.
Na we Ndamira wemera ko Rwambari
Yarushije Miheto kurasana,
Umunsi akura Abahima mu nka i Giheta,
Ruheta-miyogoro rwa Miheto ya Muheta-bucya,
45 Arahitanya imifuka i Bumpaka,
Isezo ya Gahaya ijya kubaka
I Mugongo n’i Gacubya,
Rucurana-mpungwe akanayicuza ihunga.
Bukeye aheta amacumu mu Mazinga
50 Muzenga-nzarwe wa Nyiramuhizi na Muhaya-benshi,
Ari we atwambariye Rukinga Ruhiga.
Rugerekeranya ntiyashumbije Mikore gukoza,
Ngo ajye gukoranwa mu Bukungu Nkubise
Muhumuza bamufatira mu Kigende,
55 Bahereza Umugaba weguriwe impaka.
Natera agatsinda
Akanyaga inka n’ingabo
Icubuka rya Nyirabicu na Bicuba,
Azagumye gutwara iyo mbare yanjye.
60 Na ho natera wenyine batamufashije,
Abana b’i Ruganda bansigure nsigeho.
Bishywe n’iyo zinyujije ingabo
Za Munyazi wa Munyaga-nyana,
Ntiziravutsa Nyamurunga iminyago.
65 Iyo aramutse yazigabye ziravuna agati,
Sem comentários:
Enviar um comentário