domingo, 1 de junho de 2008

023. NDAJE NKUBWIRE UMURASANO

07 NYIRANKUGE

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' " Ikungu ". Ni igisingizo cya Karinga, kivuga uko yaganje amahanga. Nyirakunge yagituye Rwabugili igihe yari amaze kubomboranya amahanga. Hari nko mu 1884.

Ndaje nkubwire umurasano yagize Mugina

Mugambwa wa Mugera-nshotsi wa Nyamashema,

Iz'amakeba izihagaze ku ijosi.

Nta ngabo iterera

005 Ngo zibure gutsinda,

Ni ko ituye Nyamiringa.

Iyi ngoma ya Ngiye-ku-mariba

Usanga izirusha ni iteto, ingoma

Ya Mfitimirishyo ya Murema-nkagwe,

010 Irateka iminyago ikayisanga aho.

Bakutse umutima ab'i Rwanika

Baraca amajyo,

Barumva Rwingina

Imigabo yabavuye mu nda.

015 Usanga yizihiye urwo irimwo

Rwa Ruyenzi rwa Rubazi,

Rusangiye amarembo i Bugomba-mirishyo.

Murorwa ni ko yagahunze

Ntiteze ijabiro ryo kwima,

020 Iyo ngoma igiye urwo.

Ntizikivuga ingoma z'ibihugu

Zarabuze n'iyo zihungira,

Keretse Mugina wazigirira

Zikaza kwihakirwa na Nyamiringa.

025 Umukeno wazirembeje

Ntizimenya igihumurizo

Cya Muhizi wa Nyabahima

Bucya ahumuriza u Rwanda.

Ntizimenya Kibanza ko ibyukira

030 Ruboneza yajya i Kambere,

Ikamuvumera ikamuramutsa.

N'injishi za Muringa

N'ibihogo bikikije Mutukura,

Itetse iminyago ikayisanga aho.

035 N'intagara ziyiri imbere

Mu nzu ya Ruyenzi,

Amacumu anesha agira amashoza-ntambara.

Iyi ngoma ishumbije iz'ibihugu

Yazana Muhagurukira-kunesha wa Mujebyi,

040 Ava i Rwindagwe kuramira u Rwanda.

Nta Mwami wayihawe

Ngo ahagararwe imbere n'amakeba.

Mukozi ayigije kure

Iyi Mwikorera-kare yayiha,

045 Murekezi wa Rwibicuba

Wacukuye ingoma za Bagumana.

Ayinyagira Abataganira,

Arakoranya n'imirambi yabo

Ntuku ahagwiriza intahira.

050 Iyi ngoma Mugera-ngabo wa Nyamashema

Yayiha Mwungura-Rwanda wa Nyabuhoro,

Wayirwaniye ishyaka kwa Mwubaka-shyamba .

Yayihawe imukwiye Mwagukirwa

Ubwo agwije urugomo rw'i Munyobwa,

055 Yamushima Runyonyera-nzige.

Iyi ngoma, Rukandamizo yayiha Mukuya-ruge

Wa Rugwe rwa Rugema-nshuro,

Mashema ayihawe ahangamura Rutamu.

Yubaka i Mudashyikirwa

060 N'iminyago ya Munyura-mato ayigira imbata.

Ahera ko acubya ibihugu

Rwiyerekana-muheto rwa Mudaheranwa,

Ajya kwubaka i Mugenda-bicu.

Rwimikore rwahangamuye Ruhima,

065 Ruhingo rwa Muhanyi

Akambura Mugara ingoma.

Iyo zizirikanye ko Mugina

Igira umugambi udapfa,

Ingoma za Mugara na Mujya-ku-ruzi

070 Ruvuzo ihora mu cyunamo.

Ni ukuri ko ntisibe

Idashenye ijabiro ry'amakeba

Iyi ngoma Rukanda-muheto.

Utsindiye ubugabo Nyamiringa,

075 Rubaneza yarimye aguha Ruyenzi.

Rugondo yakuzaniye Rugabo

N'ingoma ya Nyiramutaga,

Uzigira abambari.

Uri isugi Nyamiseso

080 Musabwa yarimye aguha Murasa-burega,

Gisaza yaguhaye Kirasana

Iminyago y'i Burebwa arayikuzaniye.

Ngeri yarahiye Karume

Ko Muteri itazabangikana na Rwubaka-mazu.

085 N'amahanga nataramirwe

Turafite ingoma ndende,

Ifite ibakwe ryo kwica

Mugina yanze urugabano.

Utsindiye ubutwari Mutukura wa Ngabidasubira,

090 Ruhuma yari yamamaye

Umuhagarara kw'ijosi.

Musabike wayisenyeye ijabiro

Rugabo ije kukwakira,

Uyizana mu minyago.

095 Uri inganji Nyamiringa

Murasa-nkagwe yarimye

Aguha Rusatira-mihana.

Mwishyura-ngabo wa Ngabo idasubira

Yakuzaniye ingoma za Bitobero,

100 Mutamira-nshuro urasenya

Ijabiro rya Rukumya-migezi.

Uri inzeru ntugira inenge Nyanzobe

Ntaho urateza bagatindana iminyago.

Nta ngoma utaraka z'abakeba

105 Ni ko ituye Rwingina,

Izigenda hejuru

Minyago ikayisagurira abasangwa.

Mugina uje kuyikeza

Ikamuvura umukeno.

110 Ruhindura-nshuro yakuzaniye

Ingoma za Ruhashi, Nyamuganza

Uzivugira ku ijosi.

Akunyagira n'iz'i Bushyoma

Mashema ya Sangoma,

115 Iyo ni iminyago igira umwishyo

Agatsinda, igira n'umugeni

Avuta iminyago.

Mutamu wa Mutwikira-bageni wa Mutega-ntare

Nyiramuhanyi ahagije u Rwanda umugisha.

120 Agabira n'igitero Mucyo w'igihugu

Yajya ku nteko Ntuku

Akayihaza iminyago.

Iramushima Rwingina

Nyina wa Rugwiza-mashyo,

125 Ni we ukwiye ingoma za Rugenzi.

Nta mahanga atahinduye abahakwa,

Mutamu ni we utunze ibyaro

Biza kumuramya.

Washe umudende Nyamuganza,

130 Rugwiza-mashyo yarimye aguhaza umunyago.

Nta bihugu atakuye mwo ingoma

Nkomati ya Rweru,

Agejeje magingo aya.

Bahiye n'ibitugu abaturira iminyago

135 Rugaba-mitwe avuye kurya,

Kwa Rutamu na Munyura-mato

Inka zigatanguranwa Nyamurunga.

Mutara akazibyukurukiriza Mutukura,

Iyo itetse iheru

140 Mu bitwa bya Munanira.

Ntigisiba ibirori Mugina

Iyo inka zije zivanze n'ingoma,

Nkomati ya Nkimiranye ya Rwimikore

Yereka Nyamurunga iminyago.

145 Ndabarora ntibava mu nzira

Aho Nkibiki yaherewe na Nkozimyambi ingoma,

Ntimugire ngo ni ubwo guhakirwa inka

Mbonye Musukiranya-buhoro nta wundi basa,

Musana-rwanda wa Rwindamutsa

150 Rwimiheto asa na Mirego.

Urugero ni Mibambwe

Mu ruhame rwo mu maso,

Mu buranga asa na Yuhi.

Uzivugiye ukuri Nyamuganza,

155 Umva Ruvuzo ntiheruka imirishyo

Ihora mu cyunamo, urume rurayitonze mu gahanga.

Misabike ntikivuga,

Iheza mu ruvumba

Zitanya ko umuganzanyo,

160 Ingoma z'ibihugu

Kwa Mugara na Mugomba-ngemu.

Rwimigezi aragwa ibyobo

Ngo : mbateye icyabereka ibyambu

Byerekeza i Rwanda.

165 Ngo ize gukeza Rweza-mariba

Ikoza Rugina,

Nizikorane zize zirembe

Zihakwe na Nyamiringa,

Migina izivanye ku bugabo.

Sem comentários:

Enviar um comentário