06 KIBARAKE
Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ikobyo". KIBARAKE yagituye Umwami Mutara II Rwogera amubwira ko kubera sabukuru, atashoboye kugera i Bwami kare ngo atambe ineza yuko u Rwanda rwatsinze u Burundi ndetse n'iminyago myinshi yavuye mu Gisaka.
Ntambire ingoma
Ikuye iz'ahandi,
Batambira b'ingoma
Ya Ndimugicu ya Mikore
05 Irazikuye Rugira rwa Mirago.
Bakunga b'inzigo ya Mudacubangana,
Bagacikiza inzigo.
Umva Bakwiye bikwizaga ay'indekwe,
Inkiko yashyamye
10 Bagaca inkamba i Rusagara
Umusaya ugasongera umunega.
Ntibasimbuke abahizi,
Mu Nyumba ntibijanwa
Ubwo barahirira inkiko y'i Bugande,
15 Rukabagwira urugogwe.
Ye Bukombe bw'inkangura
Bikababara impfira-kibira,
Mugeni w'impumbya
Nibaguhe impundu abahungu,
20 Rwimpembyi n'impinga ya Buhoro
Duhorane Imana Musekera .
Muzenga ize izihe Rwanika-ndaro,
Iwabo wa Shyanda
Ishyira ryambaye Nyesonga,
25 Rubyutsa-bashotsi yangize
Ngo nintambe ineza,
None abyariye inka umugabo.
Umugeni wa Mikore
Muka Rweru nyina Rwivuga-bigwi.
30 Ngo ukomeje imijisho
Nibacishwe ingoma abanzi,
N'iryo fato ntirizava
Ni inkatare Matungo,
Aho yatuye haragutungira kurusha.
35 Iyo mihana ni yo yaduhiraga
Tuyihayane na Rwingwe,
N'abatwigera barakanyagiza ingoma.
None duterekeye inka
Imfizi ya Mikore,
40 Ubukuru irabwigasiye Bukombe-buzima.
Sinasazana ikimbaye
Narabanje Rukuge,
Mfite ay'urukundo
Iwa Rukanira-muheto.
45 Sinatashye ukoze icumu
We Mucana-ku iriba wa Mbabazi,
Nta bwo nabura icyoto i Cyitwa-mpundu.
Sinatashye uri mu ishyaka
Nashyizwe mu ziko n'abakungomwa,
50 Inzira imbera uruguma.
None aho ufatiye imicyuro
Musangwa wa Musabwa,
Ndabasamira ugasanya amakombe.
Nunvise ubwuzu bunyesa
55 Ngo ubwo wizihiwe n'amashyo ya bose,
Ubazunguye amagana.
Nguyu Kizinduka nagutashyaga
Abagaba b'i Tamba-nguge mwese,
Ngo: uragatunga Mugesera.
60 Jyewe ho nkumbuye urushya n'amashyo
N'injyishywa y'abahungu
Ba Bwanga-kugarama na Bwanga-cumu,
Ducunguranye Mirinzi ya Mirishyo.
Mirimo ni we waduhekeraga,
65 Nyiri inka izi
Nayeshe ndi mutoya i Rutangira-ngenzi.
Nari nkumbuye inzoga iri ho umuheha,
Na Nzogera na Nzobikeye
Nyitamiriye ngataha kumuhaya.
70 Yakikizwa n'abamukwiye bukaba ijuru
Ngatarama imyato,
Nka Jabo rya Misakura.
Ndi umutwe mu b'ingenzi
Ndi icyegera mu b'imbere,
75 Nizaramuka imbabazi zaje,
Rugira irampaka nka bo.
Sem comentários:
Enviar um comentário