domingo, 1 de junho de 2008

038. NUNGUTSE IJAMBO RY’UMWAMI

013 GAHURIRO

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' " Impakanizi". Nacyo yagituye Umwami Rudahigwa amwifuriza ishya n’ihirwe ku ngoma ye.

Nungutse ijambo ry' Umwami

Mvano-nsa ya Nyirabuhatsi itavaho,

Nibuka n'uko azimika Umwami Mwagirwa

Yaramuka yamugabiye nkazamuramya.

005 Nta gihe rushira mwo "umugiga"

Mugandura-mbuga wa Mugaba

Nta we uzagaya ijambo ryawe.

Urya munsi w'ubukorikori

Mukora-buta wa Mukora-ntambara wa Ntantu,

010 Intambwe yasumbye intaho

Intambara yavutse i muhira.

Mudahinyuka yirasanira

Abantu twenda kurigita.

Jye nabonye mwo urugero ruri mwo amageza,

015 Mugereranya-nshotsi wa Shorera

Ati: jyewe ndabyishoborera.

Sinagaya uhawe, Mugabwa-ngoma

Umugome agoka azakwigera.

Ugeruza amahanga, ugeruza n'ababisha

020 Mudahinyuka wa Mwikozi,

Ukora ibintu turora.

RUGANZU I BWIMBA

Gira inka Bwimba

Wagize ubwenge uvanga ubwira

Wimura i Gisaka kwa Kimenyi,

Ntibaragasanganwa umugeni wawe.

025 Ni byo bikurakaje Ndoba witanze,

Nzigw-ihora ya Muhanyi

Ahakana ubwo buntu.

Ni uko mukunda ingoma

Abagabe b'i Gasabo,

030 Muzikunda akarusho.

Uretse no kuyitiza Karinga

Nta n'uwabaguranira ngo yabaha indi.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume,

035 Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe

Ni cyo wazishakiraga.

CYILIMA I RUGWE

na KIGELI MUKOBANYA

Gira inka Cyusa

Waca igihugu mwo ikibi kabiri

Nyiri urugendo rwatuvira mwo abageni babiri,

040 Batubyarira Umugabe

Umugome yagomeye i Muranda,

Amurandurana n'imizi.

Mutavuka wa Mwikozi

Avura se ubusaza,

045 Akundisha abana ababyeyi babo,

Musabwa wa Rusaza

Abigisha urugero rwiza.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakwimika ugume,

050 Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Gira inka Mutukuza-ndoro

Ufukure imbuga mu mbone

Mbogoye u Rwanda ya Rubazi

055 Abariwe ko urugamba ruri kure,

Ararusanganira ubwo.

Arwanira ku giti cyera inzoga

Nzogerirenga ya Muhanyi,

Arwaniye ingoma agororerwa ingoma.

060 Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume.

Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we kandi ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

YUHI II GAHIMA

Gira inka Muzerwa

065 Wazerwa iki gihugu

Uziko uzaba Nyiracyo.

I Muhira bakwiyamye

Ngo bagendere kure,

Tukwitira ko igicibwa

070 Tutazi imico y'i Bwami,

Na we so arabyitega kuzazikuraga.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume,

Kabe mu nka umu zitakuruha

075 Na we kandi ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

NDAHIRO CYAMATARE

Gira inka Ndahiro

Ukwiye kuzigira, ingoma

Zakuraje mu makirwe,

Ziguhitisha mwo amata n'amagara,

080 I Magamba ntiwagamburuye ku rya mbere.

Udusezeranira n'Umukiza

Na we ntiyakiranirwa na hato,

Turi mu byago tubona araje

Abyagiza inka n'ingoma.

085 Abagome barapfa

Mirego abahinga ubudehe.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume,

Kabe mu nka umu zitakuruha

090 Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

RUGANZU II NDOLI

Gira inka Rubanguka

Wamenye urubaye ukavuna u Rwanda

Usanga turi mu makuba ameze nk'urukubo,

Rukiranya-nkiga rwa Nkingi

095 Aho uziye urakiranura ibintu.

Tuguha impundu na we uziduha

Inyana zirabira n'abana bararira,

Bitangaza abantu babibona.

Abami mujya mukunda guhakwa n'ingoma

100 Mukaba Imana mukaturema,

Igitangaza wakoze ni icyo.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume.

Kabe mu nka umu zitakuruha

105 Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

MUTARA I SEMUGESHI

Gira inka Muhirwa

Wahirwa n'izo so akuraze

Unyaga imbuga zombi,

Ugarura u Bungwe

110 Umva uwo Rudahigwa musangiye kuba Mutara,

Ntarushwa ubutwari,

Uragatabaruka nka we.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume.

115 Kabe mu nka zitakuruha

Na we ntuziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

KIGELI II NYAMUHESHERA

Gira inka Mugambwa

Washize umugayo mu gihugu

Unyaga iz'i Gishari,

120 Ugarura ubwo bwoko

Ubwoba ntiburakakwegera umubiri,

Ntibangiriye kuzizana.

Wishe n'uwibuze witwa inkeho

Inyuma y'Itabire ntibaragatabara.

125 Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume.

Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

MIBAMBWE II GISANURA

Gira inka Shinga

130 Washingiraga intare inkoni mu bitugu,

Iratembagara i Bwanamukari,

U Burundi burayiha akamo

Ngo ihabonye umurwano.

N'uko Mutarugwabiza

135 Bene Birari bya Biraro,

Mukarurarira ijabiro.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume.

Kabe mu nka umu zitakuruha

140 Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

YUHI III MAZIMPAKA

Gira inka Muhizi

Wahimbiraga abasizi ibisigo

Ngo bitazava mu gihugu,

Ubyuka wica Gitontoka,

145 Ubonye inkarwe ugema mu rwano,

U Rwanda ntirurabura kugira akamaro.

Karinga nta bwo izabagaya ndabihakanye.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume.

150 Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

CYILIMA II RUJUGIRA

Gira inka Mushira-mpuhwe

Wahabwa impundu uva i Bugenda

Kuhashaka umurwano,

155 Urakazwa n'uko bakwiciye

Na we ukabicira.

Uti: abacumuye ni aba, nzabica cyane.

Ugarura Nkanda upfakaza Karyenda.

Kera mwubahirwaga imiheto.

160 Nk'aha iyo intore zitera hamwe,

Tuba twimikiye Kanyarwanda

Urubibi rukaba i Buziga-nzu.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume.

165 Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

KIGELI III NDABARASA

Gira inka Mitanago

Umutinzi w'amateme mu gitondo,

Utanguranwa gutabara.

170 I Burori warahigaruriye

Babonye uzanganiye urugamba,

Abasanganywe ubwenge baguharira amagana,

Ubatungisha amagara.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

175 Iyaguhaye irakakwimika ugume.

Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazikiraga.

MIBAMBWE III SENTABYO

Gira inka Nyirinka izi

Wadukingiye ingabo ingana urutare,

180 Mutagisha wa Mwikozi uradutabarira.

Usezera ku bo mwari kumwe,

Uti: mpakanye umuze Muzigirwa

Ndigendeye ncunguye abantu banjye.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

185 Iyaguhaye irakakwimika ugume.

Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

YUHI IV GAHINDIRO

Gira inka Mwami w' imbuga

Utarusha amatungo umuyoboke,

190 Giturumbya cya Kizinduka, murazinganya.

Wanyaze inka i Mukinja

Usubira iz'i Muti-nkokore,

Amacumu y'Amashi yose ukomeraho.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

195 Iyaguhaye irakakwimika ugume.

Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

MUTARA II RWOGERA

Gira inka Mwama-kare

Wa Muganwa na Biraro

200 Muraranye ijabiro,

Harya ijambo wari urizi

Muca urwo rubanza,

Uti: nta we udahorera uwe.

Bucya tuzana ingororano,

205 Ingoma ijya ku nama

Iti: ntanze Rukurura.

Dukubana tuzana inka zabo

Abagesera ntibarwanye barakuyoboka.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

210 Iyaguhaye irakakwimika ugume.

Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

KIGELI IV RWABUGILI

Gira inka Muhora-rugendo

Wagize amavugo uvanga amarora,

215 Ubonerera ingoma n'ingabo,

Mu Rwanda ho wahakubise urubandu,

Uti: Rubanda nimundebe

Ngiye kubahaza iminyago.

Dutanguranwa ku rugamba

220 Twaraye mu ruganda,

Tugira ngo utatwunurira

Twanga umugayo wawe.

Iye Mana ni Yo yawe Muhinda

Iyaguhaye irakakwimika ugume.

225 Kabe mu nka umu zitakuruha

Na we ntukaziruhe,

Ni cyo wazishakiraga.

YUHI V MUSINGA na

MUTARA III RUDAHIGWA

Gira inka Muhirwa

Wahiriwe kare waba Imana

Imbabazi z'ingoma ni zo zikiguhagaritse

230 Musabwa wa Rusaza

Uragasazana ingoma zawe.

Ni cyo gituma warabyaye umwana muzima

Akitwa ingongo

Ingoma ziramukwiye

235 Ni umwana wa Yuhi araduhimbaye.

Ni urubanza rw'ibibanza by'Abami

B'Inkiga biraburana imihigo.

Rurabanza u Rukari Rw'i Bwami

Ngo: ko nicaranye n'igikaka

240 Impamvu yo kwegurirwa ingoma n'ingabo

Ngira n'ingoro yera umubiri

Irabonerana hose.

Ndi inzu y'i Bwami

Ngira n'amavugo meza

245 Muzamvumbe navunyije

Mberetse urugero rwanjye.

Urakishyuka twishyukane Nyiringoma,

Kurya uri umugabe wabyawe na Yuhi

Uganza nka Kigeli.

Sem comentários:

Enviar um comentário