domingo, 1 de junho de 2008

033. NDI UMUYOBOKE W'ABAMI

010 NGURUSU

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ibyanzu". Uyu musizi aho amariye kubona ko mu gisigo cya mbere hari mwo ibyagawe, yahimbye iki cya kabiri cyo gukosora ahakirizwa.

Ndi umuyoboke w'Abami

Ba Gitarama na Gitambi,

I Gishyami na Mwuhizwa-shyaka.

Ubuhoro twahanywe i Ruhanga na

05 Ruhanwa-mbazi,

I Cyirubaya ha Cyera-bagenzi.

Nabona aho igihugu gishira igishyika

Bashyikirizwa b'ingemu ba Rugaba,

Baganje kare ndahwisha.

Ngo nkanguke ndazitera,

10 Mbona igihugu cyose

Kirasa n'igihawe ingoma,

Ngo kiyime.

Urantege amatwi Bugabo

Nkubwire Rugera-jabiro rwa Gisamirwa

Yazisagirije Ruyenzi,

15 Yakigendanye n'urubyaro

Kiba igihugu

Kirenga uko yakeretse na Mukambwe we.

Urantege amatwi Bugabo

Nkubwire umunsi Umugabe

Ahamagara Umugabo,

Akamuraga ingoma

20 Ati: ingoma si ubwirukiro.

Yakugombye intanga y'igihugu

Ikugomba n'umutambo wacyo,

Yemera byombi Mumbi w'ingoma

Ati : sinagira kuyibwa ngo nyitinyirire.

25 Ngiye ntiroye urubyaro

Yashatse iminyago,

Yubuwe na Kiranduka

Aho atsibukiye ingoma y'i Karagwe,

Iti : jya guhora.

Urantege amatwi Bugabo

Nkubwire amateka y'Abami

30 Nkubwire Mushatsi

Maboko akorera ingoma,

Nyiri inkuba zakuraga ibikuba

Biri i Bukuba-mbisi,

Bakobye ngo bakunda agahama.

Urantege amatwi Bugabo

Nkubwire amateka y'Abami

35 Nkubwire Muhirwa,

Muhuruzi Nyir-igihugu

Yaza Umwami w'i Gomba-mambo.

Kiramba kirangirwa

Cyiramburaga mwo ikimara,

40 Ikijya guhira ingoma icyishaka mwo.

Na we uwabuze inda ye nka Mutaga

Nimumurore yasize ingoma ze,

Ari mu mwonga

Rugina yiraba inono.

Urantege amatwi Bugabo

Nkubwire amateka y'Abami

45 Nkubwire Rubarira-kwesa

Rwa Miramagwe ya Mirama,

Nyakwibarira yarinda ishyamba.

Yakubukanye iz'i Bukunzi

Ziba inzeru na zo,

50 Akuye inka mu mago

Rugina irazishima.

Iyo ni ya ntorezo wansibyaga

Mbabazi wayikura ntayihawe,

Kujya gutashya ibihuru

55 Uragiriwe n' "Iyambere" ntarengana.

Sinari rubanda mu rundi

I Rubandama-nkobe rwa Nyakirama

na Kinywa-jana,

Ijoro rya nyabashyitsi

Uzasegure Ruhingo muhirane,

60 Nka Kigeli na Cyilima

Ingoma yagira imbaga.

Sem comentários:

Enviar um comentário