09 MUNYANGANZO
Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Impakanizi". Kigamije guhoza Umwami Rwabugili umubabaro yari amaze guterwa n'icyorezo Ingabo ze zari zimaze kugirira mu ntambara yo mu Bunyabungo, ahitwa ku Buntu-buzindu.
Bambariye inkuru Nkomati
Ya Nkoreza ya Mbabazi,
Bayimbwiye ndunama
Nunamurwa n'uko utabarutse,
005 Mutega wa Muhanyi
Ndunamuka mba muzima.
Ni iteka ntiguranura
Ingoma ya Ngozi ya Mbabazi,
Abo itabaje barayivira.
010 Wigira ishavu
Nta shyano tugushije,
Uratsinze ubwo utabarutse
Hatsinze twebwe.
Ishyano rigushije abanyamahanga
015 Bo bahiganye inzigo
N'Umwami wa Nzihira ya Ruziga,
Inzigo y'amakeba iramba mu nda.
Izamarwa no kuhatsinda ga Mitsindo
Uratsinze ubwo utabarutse,
020 Ingoma iganje abagome.
RUGANZU I BWIMBA
Wibabara Mbabazi ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Mugabwa-mbere habanje
Mugaya-mpunzi wa Noroye,
Arakarenga akarwa
Atabaza i Gisaka.
025 Ajyana ko imitwe yatoye
Mutanga-nkamwa wa Bitondo
Arazitabaza zirahagwa.
CYILIMA I RUGWE
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Gisamirwa, habanza Rusaza
Rwa Bisu na Rufutukura,
030 Uwayigendeye akayironkera umugisha.
Azana nyina wa Rukondo
Kubyara Rukabuza
I Rukiga rwa Muhanyi,
Ingoma ayibera nka Mukozi.
KIGELI I MUKOBANYA
Wibabara Mbabazi
Ugize k'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
035 Muganza-mbere habanza Mugambwa
Wa Mugorozi wa Muganwa na Mugabwa,
Aranawubanga umuheto
Arwanira se mu rwangano.
Rwenga rwa Rumoso
040 Rusaza arahamuzamura,
Azamurira ko na Munono
Munanira wa Runyagirwa,
Wirwaniriye iyi ngoma.
Ahiganira Karinga ngo ayihigurwe
045 Muhanyi wa Rusaza
Ingoma ayihabwa na Rugogwe.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa Ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Ruvumbi mbere habanje Ruvusha
Rwa Vuningoma ya Mvukij-abayonga ya Kavunwa,
Karume ayitegeye indoro urwasha.
050 Ruyege ayirabiye inkurwe mu maso
Karinga ka Muhanyi,
Iti: muramungororere.
Mutabazi ko yigiriye ku rugamba,
Ruganza-bashi arwanira ingoma
055 Wababara iki ?
YUHI II GAHIMA
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Mutagera, mbere habanje
Mugera-shyaka wa Mutarambirwa,
Arazitora Ingabo Amasura-ntambara.
Zitungwa n'injyishywa mweru
060 Zibera ko indushyi.
Wibabara utsindiye ingoma
Wa Mugabo we.
NDAHIRO CYAMATARE
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Mutagera, mbere habanje Mutigomwa,
Ateza i Butara
065 Atekereza n'ingabo ze Abaterekwa-nzoga,
Ati: muze dutere
Dutambamire igihugu,
Muzinga-ndekezi wa Ndahise
N'imbaga yajyanye baratabarana.
070 Weho ga twakunamuriwe
N'Iyaremye, Rusaza rwa Muhanyi,
Ingoma zihawe imirishyo ino.
RUGANZU II NDOLI
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Rugimba-nshuro, habanje Rugimba-nzira
Rwa Nzihira ya Rwibizinzo,
075 Wazanywe no kwubura u Rwanda.
Yasanze igihugu cyunamye
Agitangirira imuhero,
Muhanyi wa Muhandushyi
Aratuzamura turahava.
MUTARA I SEMUGESHI
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
080 Mushikuza-mbere habanje
Murwanira-nshuti wa Nshikamiy-ibihugu
Wa Buhungiro bwa Mudahakana,
Ibihugu yabigaruye Nyangabo.
Yica Rubuga aramwivugana
085 Mivuno ya Kavunwa aramwica,
Ingoma iramwambara vuba.
KIGELI II NYAMUHESHERA
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Mwunguzi, habanje Mwikozi
Wa Nkoreza ya Rukuge,
090 Urukiga yarunyaze Rukobera-ngabo
Ahagira ingaru
Ngabo ya Mwikozi arahatuzanira.
MIBAMBWE II GISANURA
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Bitondo, mbere habanje
Mitego ya Nteguye i Nduga
095 Ya Ndagano ya Ndahise,
Induga ayunguye imirwa Cyungura-mirwa.
Rubanda bucya turwanira ingoma,
Ngabo ya Mwikozi
Ingoma igwira abantu.
YUHI III MAZIMPAKA
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
100 Mutanguranwa-ruge, mbere habanje
Mutanguranwa-bugabo
Umwami watanga Ntare,
Amutanya n'ingoma ye
Amutegeka ko adatura i Bugenda.
105 Mugandura wa Bicuba
Bicuba yicira kure,
Yivuga Rusatsi.
Amahanga bucya muyambura Abami
Amakeba ntabubakana,
110 Muyicira kumarira.
CYILIMA II RUJUGURA
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Mutanga-nkamwa, mbere habanje
Mutanga-mbaga,
Wa Mbogoy-ingoma ya Mbabazi
Imbaga ye ayimirije imbere.
115 Mutaga we yatwiciye itabarwa
Bicuba bya Bicano
Arayimucuza Karyenda.
Ari ko mutuye iteka
Bene Mwenda-ngume wa Bitondo,
120 Agabira mu itabaro.
Utabaruka rimwe, utabarije irindi
Bitero bya Mwitumyi,
Utumye intambara kure.
KIGELI III NDABARASA
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Bizinzo, mbere habanje Ruziga
125 Rwa Nzihira ya Rwibizinzo,
Wazimya inteko i Burora
Ntekeye-u-Rwanda.
Abahinza kandi b'i Burora
Bimye ubukaga,
130 Rukiga rwa Muhanyi
Arabatugangahurira.
Nta ngoma y'i Burora atapfakaje
Ahora apfunya amakeba,
Mukiga yabaganje
135 Abapfunyira rimwe.
MIBAMBWE III SENTABYO
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo
Mutunga-nkamwa, mbere habanje
Mutanga-mashyo,
Wa Shyira-mbere rya Shyerezo
Ishyari yararinyaze.
140 Muganza wa Ngabo
Ingoma bucya muyereka imigogo,
Ngabo ya Mwikozi
Ingoma igwirwa ityo.
YUHI IV GAHINDIRO
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aha ko byagenze bityo
Mutandi wa Mutora
Hagatabara abagabo.
Mugarura, mbere habanje
145 Ngaruy-iminyago ya Runyagirwa,
Wanyaga ateye Karinda
Muramira amaze kwivuga uwo Muhinza,
Muhanyi wa Rusaza
Avunya ingabo.
150 Buhabiro agabye ingabo i Bugenda
Bagiriye intambara ku Muharuro,
Mudahakana yunamutse aragenda
Baganza batyo Abami ba Rumeza,
Muhanyi, ingoma igahongerwa abantu.
MUTARA II RWOGERA
Wibabara Mbabazi
Ugize nk'abandi Bami
Ba Ngozi ya Mbabazi
Imbaga yose igurwa ingoma
Hambere y'aho ko byagenze bityo
Hagatabara abagabo.
155 Munanira, mbere habanje
So wakubyaye,
Ahungura n'andi mahanga
N'ingoma y'amakeba,
Ayigira umwiri Rukurura.
160 Kwa Bazimya bari bagomye nk'abo
Kimenyi ahora arwana,
Ngozi akamwambura ingoma.
KIGELI IV RWABUGIlI
Rubamba-mushi, wabanza na we,
Ingoma ikugomba akaruhije
165 Iti: Nyirankow-amashyo,
Ni we waba akamazi.
Umugurana Ingoma Kamara-buzima
Ka Kavubika na Kavunwa,
Uvuna igihugu cyacu
170 Ishira uburakari Mugeyo.
Ingoma nta we uyitinyira
Igwira benshi Karinga,
Nta we uzanga kunayigwira Ingoma iyi
Ni uko batsinda Abami
175 Ba Ntsindiy-ingoma,
Ba Ntsinz-abanyoro
Ba Ntsinz-abayonga ya Runyagirwa,
Barwaniye Nyamurwana iyi.
Barwana batyo Abami ba Rumeza
180 Barwaniye ingoma,
Bicirwa abagabo.
Buhabiro aho kubabara
Uhugure umutima,
Utangire Rubanda rudatemba
185 Uwasize umwana umurere,
Uwapfuye atarabyara
Afite umuryango uwurere,
Urebe ngo urakenya uwakwangaga.
Makiriro ya Rumeza
190 Ukamwivuga ku musibo, mu kibi
Ndishyutse twishyukanye,
Shyira-mbere, simbabaye waje
Tuzatsinda abagome.
Sem comentários:
Enviar um comentário