domingo, 1 de junho de 2008

009. NIGABE MU RUGANDA

03 BAGOROZI

Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”. Kigamije gukomeza amateka y’iyi ntambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’i Gisaka. Kirahamya ko u Burundi bugiye gutsindwa, hanyuma iminyago ya bwo ikazamurikirwa Cyilima i Runyinya, kuri uwo musozi yari atuye ho icyo gihe cy’ intambara. Yahise ahindura n’iryo zina. Runyinya ihinduka Mwurire, imwe iri hafi ya Paruwasi ya Save. Kiranaburira Kimenyi IV Getura, umwami w’ i Gisaka, ko urwishe u Burundi rutamwibagiwe.

Nigabe mu ruganda,

Rugambirira-bagabo

Rwa Ngoboka ya Rwango-ruke,

Yaragiye kugoroza.

005 Ngaho barayatyaza amugi y’ibicaniro,

Sinasiba kuhajya.

Muzi n’uko agora umugambi nk’uw’ingabo,

Mugabo nka nde wa Mugandura

Wa Nkuba ya Mugaga wa Bwagiro

010 Nkaba umwambari.

Uzambaze no mu rwangano,

Rwesa rwa Musana wa Cyilima

Ndayirinda imigorora.

Nzindukira mu Baheshi n’iminega,

015 Ba Miragirano ya Nyiramiragwe,

Abaramura bari mu cyambiko.

Ngaho barakarambuye,

Iryiciye mu Bugira-condo bwa Kayumbu.

Muzi ko umukamyi w’urume rwa Rumeza,

020 Rwa Mirishyo ya Nyabareshya

Atajya gutendwa ku iriba.

Yazirikana amato

Y’inka za Murahu,

Yatamiriye i Bungwe.

025 Muzi n’uko agira n’ibyambu byinshi

Byunzwe bya Bicuba,

Ngira inkozi twembi na Nzogera.

Turi n’uruti ruzabakenya ubugingo,

Ndaje kumubarira inka

030 Agororewe n’Abami benshi,

Bo ku Rwamanyege

Rwa Rukundo na Nyirarukoro,

Mu Buyenzi no mu Nzogoro

Nzogera ya Kamina ka Nyonga arahagutasuye.

035 Yahitiza inshuti iba intati,

I Taba rya Kamagari

I Kanyura-nsuri yahagerereza.

Iz’i Ruseke na Rusake na Rusamaza zigahera

Uzishingwa n’abashinga Rugina

040 Jye ndakwe iyi mbari.

Nangwa zizaza mwo ab’ingori n’ingoma,

Rugabira rwa Nyiramugana wa Mutima

Ararorerwa mu butaka.

Imirambi iva inyuma y’iziva ruguru,

045 Runyinya yaje,

Gatovu izashira inyovi.

Zirahari ni nyinshi

Hari iz’i Rukaba-mazinga,

Rukengerwa-jabiro rwa Nyamukungi ya Rubazi,

050 Arimuza Rumuri kwa Rumeza.

Erega Kimenyi itegure

Kirari cya Kirasana yaje,

Iyo nzira izaba bugufi.

Zirahari ni nyinshi,

055 Hari iz’i Bugurwa-nzoga bwa Kiganda

Mu Bugororerwa-ntozo, zizaza n’iza mbere ye,

Ubwo akurikiye abanzi

Ba Rweza-mariba Rwenda minyago.

Hazaba ibirori

060 Aturiye ibyambu byose,

Rwa Mabaro ya Nyirabatamba

Bamwitega i Jabana.

U Buriza buraranye inka n’ingoma

Ajya guha inka amazi.

065 Ngozi ya Maza ya Mabega,

Bakubakiye ibibanza byinshi ba so Abami

Birago bya Ndagano ya Nkomane,

Urageza no ku mwaro wa Nzaratsi.

Kibaga sinyaka ingabo

070 Kimenyi cya Kirasana,

Wenda Mugano iritwe ijabiro.

Urumve sinkwimuye

I Buziga-nyana bwa Mabara,

Singaye gutambana Kanazi.

075 Uransubize n’i Mahembe

Uzogarukire ku mutwe wa Rwabageni,

Mu Rwera-nganzo.

Izanjye ngororano azazimpa,

Nta rwango mwisha

080 Azi ko dusangiye inzigo.

Ruzigura-nkiga rwa Nyirabazima na Mpibizinzo

Ntancikanye Bicu bya Bacanzigo.

Ko ansengera ncyihoreye,

Ko yandemaje

085 Ko agaba ngacyura, Cyusa,

Namugaye iki ?

Ko navugiye gukizwa imbeho n’imvura,

Nkaba Ruvuganira-busoro

Rwa Muvunyi wa Sanzire

090 Ko yangiye ishingwe.

Ko nashatse nkaba Mabega ya Kibarasa

Angirira ubuntu.

Bona n’iyo agiye ruguru,

Rugondo rwa Nyiramugina na Mutegera

100 Na ko ndabwirika nkarorera akaza.

Yaza ajya i Kambere,

Mbere ivuna ingoma

Yavunya intwari ngatumbira i Jabiro.

Nkwiraga nzi ko uri intare

105 Ntaho y’icyoga,

Ya Ntangiriyimpongano ya Nyirantege,

Ntare ya Cyica-mugoyi urandagirire.

Nkwisukira kandi nzi ko uri ijuru,

Jabiro rya Kamena

110 Umukunzi atuma umututsi ubujogo

Ye Muhabura w’inka n’ingoma,

I Nyamikobe ya Mibuga

Tujisha zigatetsa.

Zakubona ntizihigime Muhabura

115 Ishavu rikimuka,

I Joma rya Nyabagabo.

Sem comentários:

Enviar um comentário