03 BAGOROZI
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ « Ikobyo ». BAGOROZI yagituye Umwami Cyilima Rujugira. Kiributsa urupfu rw’Umwami w’u Burundi Mutaga wa III Sebitungwa. Bikaba inkuru nziza ku Rwanda kuko rwari rukize uwo mwanzi ukomeye, wishwe na Rutanda w’ « Umugesera ». Aho ni ho Abarundi bakuye ijambo kugesera ari byo bivuga ubugome bukomeye.
Iminsi myiza irasa
Barasanira ba Ngohe
Ya kiraro ikirega-mpundu.
Uburunga bwiza bwa Rukangana bwatukuye
005 Abatera i Nyarufunzo bakava i Rwanda.
Ntaragasiga n’uw’i Mushongi
Rushoza-nkora rwa Nkoni ya Rubuga
Yabogoza Rwinyuku i Rubampundu
Ndirabye kurya uri Nduhiye,
010 Ugeze umucyo ku wa Ndoli,
Azanye ya Ngoma inguranwa ye Kanyura-ngeri.
Umutaho utahanye impundu
Umara inka impuhwe,
Bahumuriza b’inka za Mpore ya Mivumba
015 I Vumura rya Kavumera.
Twasamira Micomyiza
Igahodoka imirama ya Rwuya
Ngo Rugwe ashoje Rugwamamwe.
Aya manywa yewe Rugiramanywa
020 Asa n’aya Rugero rwa Mabega ya Mibuga,
Agishutse i Bonanzovu ya Nzanyimihigo.
Numva amatwi yanjye yaba aya Minyaruko
Miragwe abyukurutse imirango i Nyamikobe.
Bakugereye i Rwinkesha ba so Abami,
025 Abo ku Rwurira-mbugu rwa Nyirarwuya
Na Rugwe rwa Bajyivoma.
Ngo uzabe Kiranda cyarambika Kiramba
I Randa rya Nyakabuye.
Ngo uzabwirize abo mu Ngari
030 I Mugogoma wa Nyiramuhanyi
Ngo uze usagambe ubujyeri.
Tugukame ubwabazi bwinshi
Nka Bwiru bwa Muhanyi
Na Mugayanzu wa Muriro.
035 Bakubakiye i Rusobanyangohe ba so Abami,
Abo ku Rusobanyamusatsi rwa Nyirabusage
Abanyacyinguge ba Cyesampundu.
Ngo utaraga urugo uruhinja
Nka Rukerera rwa Rwomongana-shyamba.
040 Bakugereye i Rwinkesha ba so Abami
Abo ku Rwurira-mbogo
Rwa Nyirarwica-nzige na Rwicirizi,
Ngo : karame ntiwabaviriye mu ivugana.
I Temba rya Kwitatira
045 Urakitirirwa ingoma.
Harya wadukura mu rya Rugondo
Rugondwa-ngondo rwa Ngozi ya Rwango-ruke,
Irambyutsa Rubondora,
Ngo Rubyutsa aze yumvire
050 Ko Nkeka imihayo ya Rubarasi.
Ruhiga ankingiye ingabo.
Nabaye harya nkimenya ari ishiti,
Mbona Mwami utari shiti
Wa Mwisha-nkaba wa Mukaga-nshuro
055 Arasa n’u Rwanda rwa Nzikubwesa.
Nibaganwe barorerwe
Ubwo yivuze Kazina-nshuro
Ndagukiwe nti : ndose imihayo.
Ikibariro nkimenya ari nkuru-matwi,
060 Mbona inkuru inkenkemuye
Nkundwa ya Nkurimba ya Ngo-dukire
Abakama-nkindi mbona bakanzwe iminwe
Mushishora imaze guhana ishyoza na Mushozi,
Shori irivuga ngo yahiranye na we.
065 Nabaye harya, ngeza aho benda abanzi
Mbona Mugabe utari Migezo
Wa Mugera-shyara wa Rwenda-mishyo
Abamburanira bahimbya inkomati.
Sinkura iryagabwe i Ndubaruba
070 Ya Nyirakaruma na Kanyonga,
I Nkemba zinganye Nkariza.
Kiramba ntiyashumbije Intaremba,
Musizi urasiga usambira
Wakwisigiyeho.
075 Ye batitonda ba Rutwara-nkangara
Na Rutwara-nyana rwa Nyange
Baturaga i Buremera.
Ye Bahubuka ba Rukenga
Banyurana i Mukenga,
080 I Nyamukerereza gukemba Abahunde.
Uramenye utishimana Semunyana,
Yavuze ayo gutinya
Urabaze ba Gatora abo.
Uwananiwe kurengera abuhiye,
085 Mbanza ari we ubendereje
Bakenda ize.
Ariko umuntu umwe ntaruta abantu,
Narorera kwigerezaho,
I Mugera-nteko wa Nyamugenda
090 Wareka iryo.
Umwambikwa ntiyasumbye umwambika,
Mucuzi urabeshya
Umuvuba ugomba abavugusi.
Harya yambara ajya mu rukamishirizo
095 Barakorana Abiru barosa,
Ingoma ziraza kuramutsa.
Ab’imyaka yeze mbere
Mbaraga ya Mbabayabahange ya Ruhingana
Babyukirije abakwiza imihororo
100 Ati : muzihe ibyansi
Inka zose zikamwe urusizi,
Ibyo kurasana byasibye.
Mbona ko ari urugo rwegamiye urugangazi,
Ruganzu rwa Nzabarara ya Nyirarubazi,
105 Aje kutwibarutsa amagambiranyo.
Mbona ko nta bikenya atavuye ubukene,
Rukorera rwa Rwinkoni aragaheka.
Harya yakenura inka zose
Nkingiye inka ya Nyanzira ya Gacura-nkumbi,
110 Urugo rwagira umugabo utarugwabiza.
Urugo rwawe rwubatse ku Rwama-nyege
I Rwama-nduba tugumane.
Utugereye umunsi
Kuri wa Munsi w’umunywera-nzuki
115 Utugereye inshuro
Nk’iya Nyashema ya Gasirabo,
Anyaga inka ku mwaro wa Kibirizi.
Udukingiye abandi baterwa ku mutima,
Mutimbo w’i Tanda uragatabaruka.
120 Uduteye inkingi abagukama
Bihubi bya Nyonga ya Muhumuza
Urahimbazwa ingoma.
Adukoreye ku rukumbuzi
Rwa Rubanda-miyogoro rwa Rukuge,
125 Rukorera mwambitswe sinagwabiza
Nti : kagire amashyo
Nkoni icyuye inka amahoro.
Wavuye inkotsi ibumbuye akanwa
Nka Bumba ya Mivuba.
130 Ikibariro nkibaza amakuru y’i Bwami,
Numva Rubaya, ingoma ya Rugera-mbuga
Irampumuza na Rubanda.
Ngo : waramutse Cyinkende cyuhiye Kagasa
Wakiranutse amarorerwa nka Kigeli.
135 Nti : e mpore ga ni rwa Rwanda
Rubyukurutse i Rwamiko,
Nka bya biheko Nyunga ya Ndahiro.
Mbona Nzobe irimo inkesha
Ya Nkey’itabaro ya Cyamatare,
140 Iratamanzuye ngo aratamurutswe.
Mbona amaboko ya Ruhingo yaba uruyange,
Ruyora-ngame arambagira ku Ka-rubanda
Numva umusaya wanjye waba uw’Umusigi
Gisaka ibyukurutse na Rwanga-misaka.
145 Abo avunyije urubanza,
Rubanguza-ndwanyi rwa Mbazi ya Rumeza,
Bariyamirira mu nyovi.
Mbona izigabwa n’izikomorwa birasobana
Kirasana yigororera abantu be
150 Ikibariro cy’amanywa ya kare,
Rukubira-bigembe rwa Nkuba ya Kanyuza,
Kabonde avunya rubanda.
Ab’inzoga n’inyambo barasobana,
Ab’imibaye baje ayobora ku iriba.
155 Amagingo ajya ku nama zitaha inyana,
Abacyura inka ziritaba, abaha icyanzu ziraza.
Sem comentários:
Enviar um comentário