015 SEKARAMA
Iki gisigo, kitacyuzuye, kiri mu bwoko bw’ « Ibyanzu ». Sekarama yagituye Umwami Kigeli IV Rwabugili. Mu 1936 niho yakibwiye A. Kagame. Yari amaze gukura atacyibuka imikarago yose y’icyo gisigo. Kigamije gushoza intambara yiswe iy’i Bumpaka ho muri Uganda y’ubu. Aho hantu ni mu karere kari iburasira-zuba bw’ikiyaga cya Rwica-nzige. Ni igisigo cy’ubuse gikerensa igikomangoma cyo muri ako karere, cyari cyagerageje kwigomeka ku Rwanda gishaka gusubiza Ndorwa mu bwigenge kibukura ku Rwanda. Cyahimbwe ahagana mu mwaka wa 1867.
Twibutse ko Umwami w’u Rwanda wageze muri ako karere bwa mbere ari Kigeli II Nyamuhêshera. Yagarukiye kuri icyo kiyaga. Impamvu ari uko cyaziraga ko u Rwanda rwatera Gitara, igihugu Ryangombe, umutware w’Imandwa zibandwa i Rwanda, akomoka mwo.
Naje kubara inkuru yaraye i Murori*
Kwa Nyiramuyaga* na Muhaya*,
Murorwa yacyuye amahano
Za Busunzu zirayishoka.
005 Ikabamburwa n’ibihunyira
Ruhangwa-mbone* rwa Ruhorera-mu- magambo*,
Umuswa urayimitse mu kigunda.
Yapfuye urwa Ruvuzo*
Yo yigereraga Mfizi ya Makuka,
010 Ikayigerera i Buri-ngeri*.
Yashyitse nka Mushinyaguzi*
Yaguye mu rukubo nk’impabe*,
Yatsinzwe nka Karihejuru*.
Naje ntabara impuha
015 Impundu ziravuga
Mu mirambi ya Kigali
Ziranamije ku Mutura-gasani*.
Kandi mbara inkuru ntikuke
Y’uko wakukiye Muteri*, Mutabazi
020 Ugatema ibyaro amajosi.
Ngiyo ya Sugi
Irasogomba* amahanga,
Irahinga iz’amakeba
Nkavuza imyasiro*.
025 Wasiye Nyamiringa*
Mirindi ya Rumeza,
Wayambikiye agashungo
Iyo ngoma yawe.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Nyibaze ay’icyo kirara
030 Kitagira umuraza,
Mu mirambi ya Rubabo
Cyaroye kikica umukenya,
Kitaramara kabiri.
Icyambwira undi baryise iryo zina,
035 Akaba umuhutu akaba umutunzi,
Akazisazira nyuma ?
Nandetse we Ruhangwa-marora,
Rwa Ruhuza-mbone*
Uba udateze amarengero.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
040 Nyibaze ko amazina yari menshi,
Mukurora ikisunga iriheze
Rya Ruharara-burozi* rwa Mpinga*,
Yo mugaha impaka uwatwambuye Yuhi
Imvano yava ku ki ?
045 Ari we waduteye imbeho n’isuri
Maze tugasanganwa Imana,
Ibura mwabo.
Ikabona twebwe.
050 Iyacu ni Rubanguka,
Rwacyamuye ibihugu.
Ni we Rugira* wahonokaga mu Buhinda.
Na none niberwe
Ayigire intindo,
055 Ayitegeke nka Rwuma,
Maze ive mu rwêguriro* zirishe.
Nirembe ayigire insêso*
Ayisenyere ijabiro,
Ijabo* rishire
060 Izaze akuya kayirenze,
Yicuza ayo yakoze,
Ikungagizwa mu myiri* bayinyaze.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Izaza yumva amatare
Ayivuga mu mutwe,
065 Mu mpinga ya Butare*
Amatwi yazibiranye mu minyago,
Mutukura* itekanye na Mukesha-jabiro.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Izaza ishorejwe amacumu
Mu mpinga ya Gatsibo,
070 Amacumu yabaye inkwaruro*.
Maze ishime ko itagira ubwami
I Bwanga-guhuma* kwa Gahaya,
Ubwo yisunze izina
Ritagira amarengero,
075 Amajyo azayibera amabuye.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Izaza yumva insengo
Zivuga iwacu mu ngoro,
Umurya-senge* uyirya
Yabuze amaboko,
080 Yakwishima mu gihumbi.
Izaba yayakonje Mutukura
Yayageretse ku ya Mutaga w’i Nkanda.
Ruhangwa-mbone nimuyihebe
Nta nkandagiro ikizeye.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
085 Mbese wowe ntiwahagiye
Ku y’i Butema-buto* kwa Matare-mato*,
Yaje gutera ino
Matungo* iyigira intindo.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Mbese wowe ntiwahagiye
090 Ku y’i Buvuganya-nzara* kwa Kivuga-bagore*,
Yahanzwe no kuvuga rimwe
Akarimi kayo kagwa mu matsa.
Uzarebe aho izingiye Mizinge*
Ntikizirikana ay’imusozi,
095 Mba ndi ishami ryabyaye Nyirarugaju.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Mbese wowe ntiwahagiye
Ku y’i Busobanya-makaraza*,
Kwa Gisaba-bahutu*
Iri ni ishavu ringana aya mazi,
100 Rikayirara mu muroha*.
Yarahebye nabayiyagira
Ngo bayihe ubuhura,
Igumye iganye na Ntenga*
Bateze inyenga.
105 Rero simbeshya
Ni ko ntanga abagabo benshi ba Mikore*,
Rukabuza* arumva
Na Nkozimyambi*
Sinzakaraba no kwa Rujyo.
110 Makomere arabizi, na Makuka
Na Rukanira-miheto,
Simbeshya uzahagira k’ urw’i Bumpaka
Uzatwika ari umugero,
Rugina ikakwubika
115 Rugahinduka umugina.
JE SUIS VENU ANNONCER LA NOUVELLE
---------------------------------------------------------------
Je suis venu annoncer la nouvelle, qui est arrivée
cette nuit au Ndorwa,
Chez Nyiragahaya et Gahaya :
Les malheurs ont fondu sur le Murorwa,
De jeunes crocodiles se sont repus de sa chair
005 Et il n’a plus pour son réveil matinal
que les cris des hiboux.
Le Murorwa de Gahaya
Les termites l’ont intronisé dans la broussaille.
Il a eu le sort similaire à celui de Rukomba-mazi
Qui, ayant provoqué le roi Mibambwe Sentabyo
010 Fut par lui précipité au fond des eaux.
Il est à l’extrémité comme le Sera
Il est dans l’encerclement comme un isolé,
Il est vaincu comme le Nyabahinda
Je ne viens pas raconter une blague,
015 Les cris de joie s’entendent interminables
Dans tout le voisinage de Kigali,
Ils se propagent dans cette
« Demeure- de- la félicité ».
Jamais je n’annonce une nouvelle qui se démente,
Laquelle est que tu as abreuvé le Karinga,
ô Mutabazi,
020 Et que tu as tranché la tête aux pays étrangers.
Le voilà, « L’Inviolé»,
Il bouleverse les pays étrangers,
Il ravage les royaumes adversaires,
Tandis que je déclare ses hauts faits.
025 Tu as procuré sept trophées au Karinga,
O Mirindi de Rumeza
Avec prodigalité tu as orné de dépouilles
Ton tambour.
Donnez à Murorwa l’occasion
De se rendre compte de sa piteuse situation
Je lui demanderai l’histoire de cet étourdi
030 Qui n’a même pas trouvé une seule épouse
Dans les plaines du Rubabo,
Et qui a trouvé bon de s’abréger la vie
Avant d’avoir vécu au moins deux jours.
J’aimerais savoir quel autre individu,
035 Hutu ou Tutsi, qui aurait subi un tel sort
Et qui ensuite mourut en âge avancé !
A plus forte raison toi,
Le Murorwa de Murali,
Qui ne peut avoir aucune fin honorable !
Donnez à Murorwa l’occasion
De se rendre compte de sa piteuse situation
040 Je lui poserai une question : puisque les noms étaient
nombreux,
Pourquoi t’es tu appuyé sur celui qui est sans avenir,
Celui de « Ruharara-burozi, fils de Mutimbo ?
Lui, en optant pour celui qui nous enleva Yuhi,
Le motif déterminant, d’où lui vint-il ?
045 Ignore-t-il que ce Rugaju
Est celui-là qui nous a apporté le froid
et l’inondation ;
N’eut été Imana,
Qu’ils n’ont pas chez eux,
Mais qui est notre protecteur.
050 Ce protecteur est toujours pour nous « Rubanguka ».
Celui qui a conquis les pays,
C’est lui « Rugira » qui revint sain et sauf
du Karagwe.
Cette fois-ci encore que Murorwa s’attende
A ce qu’il soit sa litière,
055 Qu’il soit soumis comme Rwuma,
Et qu’il s’écarte des abreuvoirs,
pour qu’y broutent les bovidés.
Que le Murorwa s’affaiblisse et devienne
«Orphelin de maître »,
Que son palais soit détruit,
Et que s’évanouisse son prestige.
060 Qu’il nous arrive tout trempé de sueur,
Non sans regret de ce qu’il a fait,
En faisant partie du butin rapporté de son pays.
Donnez à Murorwa l’occasion
De se rendre compte de sa piteuse situation
A son arrivée, il sera accueilli par le bruit de pierres
sur sa tête.
065 Au sommet du Nyarubuye,
Pendant que ses oreilles seront abasourdies
par le butin,
Tandis que le Karinga siègera avec
« Mukesha-jabiro ».
Donnez à Murorwa l’occasion
de se rendre compte de sa piteuse situation
Il nous arrivera conduit par des porteurs de javelines,
Au sommet du Gatsibo
070 Les javelines ayant été recourbées ;
Il comprendra alors qu’il n’a plus de royauté
Au Ndorwa, chez Gahaya
Puisqu’il s’est appuyé sur un nom
Sans avenir,
075 Tout refuge lui fera absolument défaut.
Donnez à Murorwa l’occasion
De se rendre compte de sa piteuse situation
A son arrivée, il entendra l’orchestre d’instruments
Qui retentiront chez-nous au Palais,
Pendant que lui sera en train d’être piqué par
les moustiques,
sans avoir les mains
080 Pour en adoucir la piqûre au cou.
Le Karinga les aura cassées
Et placées sur celles de « Mutaga tué à Nkanda ».
Ainsi donc, désespérez du Murorwa :
il n’a plus de sol sous ses pieds.
Donnez à Murorwa l’occasion
de se rendre compte de sa piteuse situation
085 Eh quoi ! toi, (Murorwa), tu n’as pas été renseigné
Par Celui du Bugesera chez Nsoro
Qui est venu chez nous humilié comme une natte
couvre-sol
Et dont le Karinga fit sa litière ?
Donnez à Murorwa l’occasion
De se rendre compte de sa piteuse situation
Eh quoi ! toi (Murorwa), tu n’as pas été renseigné
090 Par Celui du Bungwe, chez Nyagakecuru,
Laquelle eut à peine le temps de dire un mot
Et dont la langue, en un clin d’œil, s’évanouit ?
Et voyez où il a ligoté le Rukurura
Qui ne songe plus aux activités de la vie !
095 Si je mentais, que je sois la mère du Rugaju !
Donnez à Murorwa l’occasion
de se rendre compte de sa piteuse situation
Eh quoi ! toi (Murorwa), tu n’as pas été renseigné
Par Celui de l’île Ijwi
Chez Kabego ?
Il couve une tristesse égale à ces eaux-ci
100 Laquelle lui loge dans un sein éventré.
Il n’ a trouvé aucun consolateur
Afin de lui procurer ne fût-ce que du miel sauvage.
Qu’il continue à gémir ainsi que Kabego :
Ils n’attendent plus que le tombeau.
105 Eh bien ! je ne mens vraiment pas.
Pour preuve, j’ai de nombreux témoins
de chez « Mikore » :
Tel Rukabuza qui nous entend,
Ainsi que Nkozimyambi.
Une autre preuve est que je ne me réconcilierai
jamais avec ceux
de chez « Rujyo ».
110 Cela, « Makomere » le sait ainsi que « Makuka
Ainsi que « Rukanira-miheto ».
Je ne mens pas, tu le reconnaîtras à la (capitale)
du Bumpaka
Que tu incendieras dès qu’elle sera à peine
inaugurée ,
De sorte que Karinga la détruira
115 Et la changera en termitière.
____________________________________
VOCABULAIRE
01. Murori = Ndorwa
02. Nyiramuyaga = Nyiragahaya
04. Ruhangwa-mbone = Murorwa :tambour
ynastique du Ndorwa
05. Ruhorera-mu-magambo = Gahaya
06. Ruvuzo = Rukomba-mazi : tambour
dynastique du Bugesera
07. Buri-ngeri = Au fond des eaux
08. Mushinyaguzi = Sera : tambouf
dynastique du Mubari
09. Impabe = Egaré
10. Karihejuru = Nyabahinda : tambour
dynastqiue du Nduga
11. Mutura-gasani = Demeurant dans
la félicité
12. Muteri = Karinga : tambour
dynastique du Rwanda
13. Gusogomba = Bourverser
14. Imyasiro = Hauts faits
15. Nyamiringa = Karinga
16. Ruhuza-mbone = Murari
17. Ruharara-burozi = Rugaju
18. Mpinga = Mutimbo
19. Rugira = Dénomination divine :
le Roi de l’univers
20. Urweguriro = Abreuvoir
21. Inseso = Orphelin de son maître
22. Ijabo = Prestige
23. Imyiri = Butin
24. Butare = Gatsibo
25. Mutukura = Karinga
26. Inkwaruro = Javelines recourbées
27. Bwanga-guhuma = Ndorwa
28. Umuryasenge = Moustique
29. Butema-buto = Bugesera
30. Matare-mato = Nsoro
31. Buvuganyanzara = Bungwe
32. Kivuga-bagore = Nyagakecuru
33. Mizinge = Rukurura : tambour
dynastique du Gisaka
34. Busobanya-makaraza = Ile d’ Ijwi
35. Gisaba-bahutu = Kabego : roitelet d’Ijwi
36. Umuroha = Sein éventré
37. Ntenga = Kabego
38. Mikore = Mutabazi
39. Rukabuza = Prestigieux
40. Nkozimyambi = Ndabarasa
41. Rugina = Karinga
Sem comentários:
Enviar um comentário