9°- MUNYANGANZO
Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ibyanzu". Muri uwo mwaka cyahimbweho, wa 1874, igihugu cyari kivuye mu nzara ikomeye yatewe n'amapfa. Iyo nzara kandi yari yitiriwe ya nyenyeri Rwa-Kabyaza (Coggia) yari yabonetse mu Rwanda muri uwo mwaka. Kugirango iyo nzara itsindwe, Umwami yakoze imihango y'Ubwiru yitwa: "Inzira ya Rukungugu". Aho inzara ishiriye byitwa ko ari Umwami wayitsiritse. Iki gisigo rero kigamije kuvuga ko Umwami ari we ukuye u Rwanda muri ayo mabihe.
Nta washobora igihugu nk'Umwami
Mwe bwe bene igihugu,
Ba Gihumbi na Kireherwa
Bagwirije ingeso ku ijuru,
005 Ijabiro ry'imvura rigiye
Ubwo akaribona,
Cyuma cya Rubumboza
Ikagwa i Rwanda .
Twari tuguye Rubanda
010 N'inka za Rugagwe rwa Ndahise,
Rumeza aratwumva,
Ati : mpore ninikijije ijuru.
Ijabo ry'igihugu rihindutse gushira
Muhinda wa Buhingo,
015 Ugahindisha Ruhinda.
Twari dupfuye
Ubutunamura inka n'abantu,
Arahaba aratwumva Cyunamura-Rwanda
Cya Miharwe ya Rukubisi,
020 Urukubo ruje
Mugogwe agumbahura ijuru.
Nimushungwe Rubanda
Mubonye aho mushungirwa,
Abahaye gushungwa Rushungera-bagome
025 Rwa Mushingwa-ngoma wa Shinganya,
Wishinze kuduhabura.
Imico y'ijuru yabaye amazuku
Mico ya Mwemezi
Akatubwiriza ibicu.
030 Micomyiza, imico yawe,
Wacanye i Mukubira-bahanga,
Rukomera-nzira
Rwa Nizihira ya Mwagirwa,
Ujya guturana ingoma
035 I Bwitirirwa-ngabo.
Ingororano z'imvura
Nibazizane uzijyane,
Mujyanyi wa Ruhingo
Uje kuzijyanira ukuri.
040 Kurya wararanye n'igihugu iminsi
Wakiramutsa neza nk'umugisha,
Rugishukana-mvura
Rwa Mvuruganij-ijuru ya Bicuba,
Uraducaniye Rubanda.
045 Uciye n'abanzi mu gihugu
Muhanyi wa Bicano,
Abahizi wabarushije.
Rwakagiye kera u Rwanda
Rugira abarutera inkingi
Bagahawe Umwami utari Shiti,
Wa Shorera rya Shikama
050 Wishinze Rubanda.
Urubanza rushyikirizwa Rubona
Rubumba rwa Rukundo,
Rukamusanga ijabiro.
Wakagize ijabo ry'ukuri,
055 Jabiro rya Rwinsibo
Waratsinze urarushije.
Urwanye n'izuba
Rirazimye Muzimya-cyago,
Kizimya cya Kuramutswa
060 Karamutswe nyine Nyakurama.
Kwa Mirego ya Kirema-bihugu,
Kirema-bwami ugiriye ubwira u Rwanda.
Ye Rwabiza-mvura rwa Nyarume,
Ye Rutuga-juru rwa Jabo,
065 Ye Kiramira cyahindishaga
Kibogo i Kibamba,
Imvura itinze kungwa
Ukagenda ikamanuka.
Rwakagiye kera u Rwanda
Rugira abarutera inkingi
Rwahawe Mutera-nkingi
070 Wa Nkubira na Nkumburwa,
Nyiri ukunguka ingoma, wakazirazwe.
U Rwanda ga ruzira izuba
Kizira cya Rumeza,
Bugacya ukizirika
075 Gushaka ivubiro.
Ye Rwivuna rwa Kavuna
Ye Rwera-mvura rwa Nyarume,
Ye Rwenga rwa Bwagiro,
Mwami uzagaba ukanyaga.
080 Ye Munyazi wa Nyakwinyagira na Karume,
Ubwo wagabye ugwiza iminyago,
Urenda kwunguka.
Rwakagiye kera u Rwanda
Rugira abarutera inkingi
Rwagahawe Umwami
Utagira icyo ananirwa,
085 Munanira-rwango
Wa Rwunguko rwa Rukage
Waruherewe kuruvura umugiga.
Wituye inka wahawe
Zikubonye ku munsi,
090 Zajyaga gutemba
Ari wowe uzishokeye iriba,
Ukwunguka ivubiro.
None ngaha wazikwiza imvura
Mwami ukwiye inka n'ingoma,
095 Wa Mwami ugaba
Wazihinduye kuvumera,.
Uzibukije inyana
Zahuze gukamwa,
Ubaye nk'uwazerekeje mu Rwanda.
Rwakagiye kera u Rwanda
Rugira abarutera inkingi
100 Rwagahawe Umwami uruteturura,
Mutetereza- barozi
Wa Kivuba na Cyimvura,
Kivuna wabaye Kiramira.
Igihugu gikitse
105 Mukiga wa Cyamatare,
Ugikikuza kuvuba.
Na twe tuzagira icyo tuvuga,
Abahatse na Kavubika ka Rwimivuno.
Twahawe imenyi Rubanda,
110 Twahawe Umwami
Uzabasha urugumye,
Rugwiro rwa Rukundo
Rukoro rwa Nzikugorora.
Rwakagiye kera u Rwanda
Rugira abarutera inkingi
Rwagahawe Umwami
115 Udatsindwa ishyaka n'abagome.
Ye Mutagorama wa Nyarume
Inka waziherewe kuzigwiza,
Iziramutsa injishi
Ntizizakunanirwa ndarahiye.
120 Ruhangara-manywa
Wakaziziye, wakazigendeye,
Umunsi n'amanywa,
Ruhangara-manywa
Rwa Nyarume na Rwabunga,
125 Inka wazishakiye kuzigwiza.
Wagashotse utarumanza Shorera
Washoje imvura,
Yagashe kugwa i
Rwakagiye kera u Rwanda
Rugira abarutera inkingi
Rwagahawe Umwami urukura mwo imize,
130 Mizage ya Kizindura
Wazimya izuba,
Akabuza u Rwanda kugurikwa.
Urugumye rubaye umucyo
Rigacana imvura ikanga,
135 Nkomati akibuka ivubiro.
Rwakagiye u Rwanda
Rugira abarutera inkingi
Rwagahawe Umwami urukura kure kubi
Wa Gikanira cya Rwimikore,
Wakubya imvura ikerura
Ikagwa i Rwanda.
140 Wahimanye n'abakwanga
Uba Gahima nyine,
Wahize imvura yaguye
Urayigwaburura iragwa.
Wagasiye abanzi Rugasira
145 Ubwo ukomase ushotse iriba,
Ukagombera ikagwa.
Nibagorwe abanzi
Ngaha tubonye imvura.
Kurya Rukoranya-bwiru
150 Ubwenge yaburaga Mirego,
Ari Umwami utarenganywa mu bya se.
Murengera-gihugu
Muramutsa-Rwanda wa Rwesa,
Wa Rwuya rwa Ruhingo,
155 Ruhiga rwa Gihinira
U Rwanda ruri mwo Umwami,
Ntiruranza imvura.
Bararana b'Umwami i Kiriza,
Na Kirinda cya Rukuge,
160 Rukiga yagashe kutugamburura ho.
Warasaniye ingoma yanyu
Wanyaze abakwanga,
Inka warunze amagana, wa Muganza we .
Wavuye igihugu icyago Cyusa
160 Wabaye nk' Imana,
Ukurije u Rwanda ijabiro.
Rubanda bagiye banyuzwe
Ngo ni we wakabemeye,
Ndengeyingoma ya Ndahise
165 Uri Umwami ukuye kure Rubanda.
Watugendeye inzira bwije Nzabarara,
Uhiga imvura
Ushaka ikivuna u Rwanda.
Watugendeye n'igitondo Ntanagira
170 Utaha ugana indaro,
I Ngoma ya Nshoyamagana.
Watugombeye imvura
Uzayivuba Kavubika,
Ushaka n'igitsindira ingoma yawe.
175 Ko uhinda imvura
Nguhimba icyo wamaze,
Ruhinda rwa Muhanyi
Bakansenyera ubwo.
Sinakurwa aho untuje
180 Rukundo, Sinakutse ku ngeso,
Sinkumbuye aho ntaragera
Nk'uwagomye agatana,
Yabonye wahawe akajya
Abami nimwe mutwemera, rubanda
185 Ni amaganga y'Imana iduhaye,
Muhanyi wa Rusaza arayivubisha.
Sem comentários:
Enviar um comentário