domingo, 1 de junho de 2008

029 IYO ZISHOKEWE N-INTWARI

09 MUNYANGANZO

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ikobyo". Cyavuzwe mu birori byo kwimika Yuhi V Musinga, muri Mutarama 1897. Kiremeza ko Rutarindwa atari intore y'Imana kuko intore yayo idatsindwa.

Iyo zishokewe n'intwari

Intembe za Bitete bya Bitero

Zikora intambara.

Iyo zikoze inti za Muringa

005 Murindwa-nkugu yikoma urume.

Ikora ya Mberuka

Iyo ishotse igise Gisanganira-minyago

Cya Nyarume na Runyagirwa

Ntirare impana Rwiheta-migisha.

010 Iyo icyubikizi kije

Cyikora cya Cyamatare

Cyunguka yakomoka mu rugisha.

Iyo yigimbye urugumye Rufuka

Zo na Ruberuka rwa Rumoso,

015 Ntisaze Rusazukana-jabo.

Mugesera ntushira icyubahiro

Mu gihugu umu

Wahawe n'Imana

Ingoma zikwishya ho

020 Ziherutse kundaza mu mpaka

Impangare zombi Mukiga

Yo na Mukende wa Rukuge

Zikurana ku bugabo.

Ingoma nkuru n'iyayigiye ku bukuru

025 Zigashinga ay'ubutwari

Ngo zitwaza akarusho.

Aho ishingiye akamaro,

Kamariro k'inzigo

Ka Nzabarara ya Ruziga,

030 Yazeye Muzamuzi.

Muzigirwa umaze kwemera Umwami,

Nyabami ba Birende

Ngo mpore uyimye nka Mberuka.

Mberuka igira Mpayiki

035 Ya Mboningoga ya Mbabazi

Iti: aho nakuvanye ishyaka

Ugashyaraza ijabiro

Jabo iti: Jembe aho nagukura

N'igihugu gihagaze uhagamye,

040 Mpurudukana yo na Muhuruzi wa Mudahuga

Ndaguhumuriza na Mwikora-nzira.

Inzigo z'abatwangaga zirashira

Maziko ya Mashara

Agushumbusha Ndahiro,

045 Maze Rubira igira Rumeza-ngoma

Iti : urubanza nshinga aho umvanye

Nkubere mukuru

Nkuburira izuba

Nkubonera ubwenge

050 Mbona inzira nziza.

Izina iminyago n'imigisha

Munyaga-mpenzi wa Mpa-bose

Ngukezanya-ubuto

Iti: Mutukura sinagutendewe,

055 N'ubu nabaye nk'uwakwimitse,

Nkuba hambavu

Mbangira iti : ngo tubanze

Aya mbere ya Ruharo

Na Ruharamba-ngeri rwa Miharo

060 Tubone kwivuga twabonye imvano

Zimaze akabiri zitsinda akabi.

Inyagirwa n'inyazi ya Runyagirwa

Zirindiriye kuzarumuritswa uyu.

Zimaze imitaga cumi

065 Zitsinda ibitero cumi Incikirwa

N'i Ncikiriza-banyazi ya Rwibicuba

Zicira ibyaro inkamba.

Inka nkuru ziba i Rwanda

Nyankurwe na Rwuya-nkiga Nkindi

070 Zikwererwa i Kanyoni.

Ramuka Mugeyo rero uyiramutse

Uyigize ikugize

Uyigaruye yakuganaga

Ramuka na Karinga uyigane,

075 Murenza wa Karinzobe

Inzigo izazikumarira.

Zimaze imibarwa urengeje

Burega bwa Murekezi wa Birari

Irindi rya zo ngo urakaryishyukana.

080 Uzitsindira inshuro

Uzibereye inshuti

Shirubwiko ya Mashara

Ushiriye inenge umusigi.

Si ishimwe ufite

085 Mu bandi Bami Mwagirwa

Se wa Nkindi, baragushima

Si ubutoni ufite mu ngoma

Ngabo-nzima ya Gahima

Umwana muzima yaba ingongo.

090 Si ineza ugiriye Rukurwe

Rukiga wazangiye umukeno.

Warasaniye ingoma yanyu ishira inkomyi,

Nkoni ya Mwikozi urayikingukanye.

Wabujije ibihugu kwiheba

095 Wahagaze aho rugwa

Urarwubura u Rwanda.

Warwanye mu zikunda

Nkomati ya Rukiza

Wacanye umuriro mwiza.

100 Utwongera mwo uwa Gihanga

Wahinduka amahango,

Bucya uhinduka Nyaguhirwa.

Ingoma ntisembera,

Uwo isigiwe Muhanyi wa Rusaza

105 Ntuku ibahira kabiri .

Sem comentários:

Enviar um comentário